Umutoza wa Cameroun wayihesheje CAN 2017 amaze amezi 7 adahembwa

Umutoza Hugo Broos wafashije Cameroun gutwara igikombe cya Afurika cya 2017 amaze igihe kigera ku mezi 7 adahembwa.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo ikipe ya Cameroun yegukanye igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru itsinze ku mukino wanyuma igihugu cya Misiri. Hugo Broos wayifashije byinshi kugeza ubu amaze amezi 7 adahembwa nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje mu nkuru igira iti ‘Cameroun : le sélectionneur Hugo Broos n’a toujours pas été payé’. Ubusanzwe uyu mutoza ukomoka mu Bubiligi ngo ahembwa 45.000 by’ama Euro(40.741.700 FRW ) ku kwezi. Niwe mutoza uhembwa menshi ku mugabane wa Afurika.

Hugo Broos yavuze ko ashobora kwegura

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo ikipe ya Cameroun yatsinzwe na Guinea 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Bubiligi. Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa Cameroun yatangaje ko gutsindwa biri guterwa n’amakosa akorwa n’abayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (Fecafoot), ibyo yise ‘ amakosa atari ay’umwuga’.

Muri Gashyantare nibwo Hugo Broos yari yahesheje Cameroun igikombe cya Afurika

Nkuko BBC yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ’Cameroon boss Hugo Broos threatens to quit’, Hugo Broos yatangaje ko atakomeza gukorera mu kavuyo nyamara abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun bicaye mu ntebe barebera. Hugo Broos yaboneyeho gutangaza ibibazo yagiye ahura nabyo kuva umwaka ushize ubwo yahabwaga akazi ko gutoza igihugu cya Cameroun.

Ati “ Umwaka urashize ntangiye gutoza Cameroun. Nahuye n’ibibazo byinshi. Nubwo bimeze gutyo ariko twarakoze cyane, tugera ku rundi rwego, ariko turi gukorera muri ‘conditions’ zitari iza kinyamwuga. Urugero , umwaka ushize ubwo twagombaga kujya muri Afurika y’Epfo, twategetswe gutegereza amasaha arenga 2 turi mu ndege kuko abayobozi bamwe hari abo bashakaga kongera mu ndege. Ntabwo ari byiza ko umuntu yakomeza kwirengera amakosa y’abandi.”

Yunzemo ati “ Ikindi gihe ubwo twari tugiye i Nantes mu Bufaransa, byasabye ko umuganga agura imiti n’ibipfuko mu mafaranga ye mu minsi ibiri ya mbere, nanubu ntarasubizwa amafaranga yatanze. Twagiye nta myambaro y’imyitozo twitwaje kuko yari ihenze mu kuyipakira mu ndege.”

Uyu mutoza yanavuze ko mbere y’umukino bakinnye na Guinea hari ifunguro abakinnyi batariye. Ati “ Ku manywa, mbere y’uko dukina na Guinea, abakinnyi ntibigeze barya ibya saa sita kuko Hotel itari yishyuwe. Kwitwara nabi mu mukino wa Guinea byatewe n’imyiteguro mibi twagize. Kutabasha kurya kubera ko Hotel itishyuwe?Iyi ni ikipe y’igihugu? Dukeneye gukorera muri ‘conditions’ nziza.”

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Hugo Broos ari umwe mu batoza igihugu cya Afurika y’Epfo gishobora guha akazi mu gihe yaba asezeye gutoza Cameroun.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo