Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yavuze ko mu Itsinda L bisanzemo Sénégal ari yo ikomeye ariko bazagerageza guhangana, bakitwara neza mu mikino yo mu rugo kugira babone itike ya CAN 2023.
U Rwanda ruri kumwe na Sénégal, Bénin na Mozambique mu Itsinda L, ruzatangira imikino yo muri iri tsinda muri Kamena uyu mwaka, aho ruzaba rushaka gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.
Nyuma ya tombola, umutoza Carlos Alós Ferrer yavuze ko muri iri tsinda ikipe irimo ikomeye ari Sénégal ariko byose biba bishoboka mu mupira w’amaguru.
Ati “Mu by’ukuri tuzi ko Sénégal ifite igikombe giheruka ari yo kipe izaba ikomeye mu itsinda. Ni yo kipe ishobora kubona itike byoroshye ariko ntawamenya ni umupira ariko hazaba hari uguhangana hagati yacu na Mozambique ndetse na Bénin kugira ngo tubone amahirwe yacu. Mfite icyizere.”
Abajijwe uko ateganya gukora kugira ngo Amavubi abashe kwitwara neza mu mikino itandatu izatangira gukinwa muri Kamena ndetse ikaba izaba mu gihe gito, Alós Ferrer yavuze ko ibanga ari ukwitwara neza ku mikino yo mu rugo.
Ati “Hari imikino itandatu kandi si myinshi, kuri njye ibanga cyangwa aho nzashingira ni ku mikino yo mu rugo, tugomba kubona amanota ku mikino twakiriye aho tuzaba dushyigikiwe n’abafana nizeye ko bazaba bari kumwe natwe. Nyuma yayo tugomba no guhangana hanze. Twitwaye neza hano mu Rwanda bizadushyira mu mwanya wo guhatana kugeza ku mukino wa nyuma kugira ngo tubone amahirwe yo kubona itike.”
Uyu mutoza yavuze ko uretse Sénégal byoroshye kumenya, nta makuru menshi afite kuri Bénin na Mozambique kuko byari ibihugu byinshi, ariko yemeje ko azi ko byakinnyeho n’Amavubi ndetse bagiye gutangira kubyigaho.
Yakomeje avuga ko yishimiye kuba imikino ine yari kuba muri Kamena yaragabanyijwe ikagirwa ibiri, yemeza ko bizamufasha gutegura neza abakinnyi be amaze iminsi areba ku bibuga bitandukanye.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 yasabye Abanyarwanda kuzashyigikira ikipe yabo uko bashoboye, bakayitera ingabo mu bitugu kugira ngo yitware neza.
Carlos Alós Ferrer yizeye ko u Rwanda rushobora gukina CAN 2023
Carlos Alós Ferrer n’umwungiriza we Jacint Magriña Clemente bareba abakinnyi bo muri Shampiyona y’u Rwanda
/B_ART_COM>