Umusifuzi wemeje igitego cyahesheje intsinzi APR FC ikina na AS Kigali yahagaritswe

Hakizimana Ambroise , umusifuzi wo ku ruhande , umwe mu basifuye mu mukino wa Shampiyona wahuje AS Kigali na APR FC yahanishijwe guhagarikwa imikino 4 kubwo kudakurikiza amategeko muri uwo mukino.

Hari mu mukino ubimburira iyindi yo ku munsi wa 3 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League 2017/2018 wakinwe tariki 20 Ukwakira2017. Ikipe ya APR FC yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kigali, iyihatsindira 2-1.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ritangaza ko ryahagaritse uyu musifuzi nyuma y’uko bisabwe n’ishyirahamwe ry’abasifuzi banenze imyitwarire ye bifashishije amashusho yo kuri uwo mukino.

Hakizimana Ambroise yahaniwe kubwo kuba atarabonye ko Twagizimana Martin Fabrice yari yaraririye mbere y’uko atsinda igitego cya 2 cyahesheje APR FC intsinzi.

Nyuma y’uko Martin yari amaze gutsinda icyo gitego, abakinnyi ba AS Kigali bose bahise bajya kuburana n’abasifuzi ndetse n’umutoza Eric Nshimiyimana. Yaba umutoza n’abakinnyi be, bemezaga ko Martin yagitsinze yaraririye ariko umusifuzi wo hagati aracyemeza agendeye ku cyemezo cya Hakizimana Ambroise wari uri kuri urwo ruhande.

Fabrice yatsinze iki gitego yaraririye

Kapiteni n’abandi bakinnyi ba AS Kigali baburanye iki gitego ariko Ambroise aranga aracyemeza

Hakizimana Ambroise yahagaritswe guhera ku munsi wa 4 wa Shampiyona uzatangira gukinwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira kugeza ku mukino wa 7 wa Shampiyona uzakinwa tariki guhera tariki 11 Ugushyingo 2017.

FERWAFA ariko itangaza ko guhanwa kwa Hakizimana Ambroise ntaho bihuriye no kuba hari icyahinduka mu byavuye mu mukino.

Hakizimana Ambroise wahagaritswe

Nyuma y’umukino, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigari yari yikomye abasifuzi cyane kuko yemeza ko yibwe ku nshuro ya 2 kuva shampiyona yatangira.

Yagize ati " … igitego cya kabiri…nibaza ko numwana utazi umupira cyangwa umuntu wese utazi umupira yari gusifura ko habayeho kurarira (Hors Jeu)…Sinjya nkunda kuvuga ku basifuzi …mbanza kureba igikorwa umusifuzi yari arimo….mbanza kureba niba yari ari kwiruka…ntabwo yirukaga, ni ikintu yarebaga neza kuburyo yari gusifura ko habayeho kurarira ariko birakomeje….

…namwe abanyamakuru hari ibintu mudaha agaciro ariko twebwe, uba wateguye match, ugatakaza amafaranga ..twavuze ko Azam TV izajya idufasha , uwakoze amakosa akabihanirwa ….wabonye match ya Rayon Sports… cya gitego cya Rayon Sports cya penaliti… ukurikiranye neza ntabwo iriya yari penaliti….ubu biraje kandi kuri match ya APR FC..kiriya cyari ukurarira. Simbyumva …biragoye kubyumva…niba dushaka ko abakinnyi bajya mu rwego rwo hejuru, n’abasifuzi bagomba kuba mu rwego ruri hejuru..Birababaje."

Inkuru bijyanye:

MU MAFOTO , Uko igitego kitavuzweho rumwe cya APR FC cyinjiye mu izamu… Eric Nshimiyimana yikomye abasifuzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Felix

    ABASIFUZI BITUBIHIRIZA UMUPIRA KANDI WARUTANGIRANYE ISHYAKA WARIKUZASHIMISHA ABAFANA KUMA STADE

    - 26/10/2017 - 21:14
  • ######

    NJEWE NITWA SADY NDI MURI CONGO NFANA APR NDAHITWA RUBAYA MUMABUYE YAGACHIRO

    - 4/02/2019 - 14:29
Tanga Igitekerezo