Imikino

Umunyezamu wa Musanze FC yatangiye kuzamura impano z’aho avuka

Umunyezamu Pacifique Twagirimana bakunda kwita Paccy usanzwe arindira Musanze FC yatangije uburyo bwo kuzamura impano z’abana bo mu Mirenge ine yo muri Rwamagana Ari naho akomoka, abafasha kubona amakipe bazamukiramo.

Kuri iki cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 nibwo Paccy yasuye aba bana aho bitoreza mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana. Yari aherekejwe na Ndayambaje Gilbert, Visi Perezida wa Esperance FC yo mu Mujyi wa Kigali.

Paccy yabwiye Rwandamagazine.com ko yashatse umutoza wakoze ijonjora mu bana bo mu Mirenge ine: Rubona, Nzige, Muyumbu na Karenge. Kuri Ubu ngo yari yabasuye ngo arebe uko bahagaze, anabereke Visi Perezida wa Esperance FC ari nayo kipe ya mbere bagiranye amasezerano.

Ati " Aha niho navukiye kandi uko nahavuye, hava n’izindi mpano. Mu mafaranga mpembwa na Musanze FC, niyemeje ko najya nishyuramo umutoza akajya abatoza. Ubu nazanye umuyobozi wo muri Esperance ngo dufatanye, impano zizajya zigaragaza, zijye zibona aho zizamukira."

Yunzemo ati " Ubu gukina Umupira w’amaguru ni umwuga ukomeye kandi utunga uwukora ndetse n’umuryango we. Byanezeza igihe hano hazamukira abindi bakinnyi bakazadusimbura tuvuye mu kibuga.
"

Paccy yakomeje avuga ko atari Espérance FC gusa bazakorana mu kuzamura abo bana ahubwo ngo arakomeza gushakisha abandi bafatanya mu kumenyekanisha impano z’abo bana.

Paccy anavuga ko ari gukora ubuvugizi ahantu batandukanye ngo abo bana babone ibikoresho byisumbuyeho bibafasha mu myitozo yabo.

Ati " Nubwo nagize gitekerezo ariko nkeneye abandi banyunganira ngo dukomeze kuzamura aba bana kandi nawe wabonye ko harimo abafite impano zigaragara."

Aho bitoreza habarizwa abana 60 bari mu byiciro bibiri harimo abatarengeje imyaka 17 ndetse n’abatarengeje imyaka 15.

Paccy yanyuze mu Ikipe y’Amagaju FC na Bugesera FC. Ubu ni umunyezamu wa Musanze FC.

Harimo abana bafite impano yo kurinda izamu

Paccy(uri Hagati) ngo azanezezwa no kuzamura abana b’aho avuka akabona bakora umwuga nkuwe wo gukina umupira

Paccy yari yabashyiriye imipira yo gukina nyuma bakazagezwaho ibindi bikoresho binyuranye...Uri i bumoso ni umutoza wabo naho i buryo hari Ndayambaje Gilbert, Visi Perezida wa Esperance FC yo mu cyiciro cya kabiri

Harimo abana bafite ubushake bwo kuzamura impano zabo

Bashimiye Paccy bafata ifoto

Hirya Aho haba hari abakiri bato baherekeje bakuru babo

PHOTO : Renzaho Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)