Umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo ye

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye.

Mu ibaruwa yandikiye Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, Abraham Kelly yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko ko ngo azakomeza gufatanya n’abandi bafana ba Rayon Sports mu cyakomeza guteza imbere Rayon Sports.

Abrahm Kelly yatowe kuba umunyamabanga wa Rayon Sports asimbuye Muhire Jean Paul ubu usigaye ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports.

Kelly yatorewe mu nteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki ya 19 Mutarama 2019 yabereye kuri King Fisher kuri Muhazi mu karere ka Gasabo.

I bumoso hari Abraham Kelly wamaze kwegura ku mirimo y’ubunyamabanga bwa Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo