Umukino wa APR FC na Mukura VS wasubitswe utarangiye (AMAFOTO)

Umukino w’ikirarane wahuje APR Fc na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wasubitswe nyuma y’iminota 45 kubera imvura yaguye kuri Stade ya Kigali.

Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa mbere taeriki 31 Mutarama 2022, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31 w’igice cya mbere.

Nyuma y’igice cya mbere amakipe yombi yasubiye mu rwambariro,imvura ikomeza kugwa ari nyinshi.

Mu gihe ikiruhuko cyo hagati mu mukino kimara iminota 15, cyarenzeho indi 20 mbere y’uko abasifuzi bane bayobowe na Ngabonziza Jean Paul bajya mu kibuga bafite imipira bakareba niba gukina bishoboka kuko amazi yari yabaye menshi.

Nyuma yaho, saa Kumi n’igice, bagarukanye n’aba Kapiteni bombi; Tuyisenge Jacques wa APR FC utari wabanje mu kibuga na Ngirimana Alex wa Mukura Victory Sports, na bo basuzuma niba bashobora gukina.

Saa Kumi n’iminota 51 ni bwo byemejwe ko umukino usubitswe ku cyemezo Ngabonziza yafashe ari kumwe n’aba ba Kapiteni bombi.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzasubukurwa kuri uyu wa kabiri tariki 1 Gashyantare 2022, uhere ku munota wari ugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho nkuko biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa.

AMAFOTO YARANZE UYU MUKINO MBERE Y’UKO USUBIKWA

Manishimwe Djabel na Jaques Tuyisenge bari babanje hanze ku ruhande rwa APR FC

Tony Hernandez wamaze kugaruka muri Mukura VS n’umwungiriza we
Guille Pereira bari kuri Stade ya Kigali ndetse bari biteguye gutoza nubwo baje kubwirwa n’umusifuzi ko batari ku rutonde rw’abari bateganyijwe kuwutoza, bajya mu cyubahiro

Nshimiyimana Canisius, umutoza wari uw’’agateganyo wa Mukura VS yitegereza uko umukino uri kugenda

Nyuma y’uko abasore be bahushije ibitego byinshi, Adil yageraga aho akaberekera uko bawerekeza mu izamu

Mukura VS bishimira igitego cya Nyarugabo

Igice cya mbere cyagiye kurangira imvura ari nyinshi cyane

Umugore wa Lague yari yaje gushyigikira umugabo we

Abafana bategereje icyemezo cy’abasifuzi...bamwe bari batuje bibaza igikurikiraho, abandi bashyiraho ka ’Morale’

...bidatinze baraza ndetse banavugana na commissaire w’umukino

Habanje kuza abakapiteni basuzuma ikibuga...

Nyuma birangira hemejwe ko usubikwa...

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo