Umukino tuzakina na APR FC ni Final - Jules Ulimwengu (VIDEO)

Rutahizamu wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu ahamya ko umukino wa Shampiyona bafitanye na APR FC ari nka ’Final’ kandi bakaba bawiteguye neza cyane kugira ngo bazegukane amanota 3.

Yabitangarije Rwandamagazine.com mu kiganiro cyihariye yagiranye nayo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2019 ku kibuga cyo mu Nzove. Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’uyu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona izakiramo APR FC.

Abajijwe uko bari kwitegura uyu mukino n’icyo abafana bamwitegaho, Jules yagize ati " Turi kuwitegura nk’umukino wa nyuma (final). Uzi uko basanzwe bitegura umukino wa Final. Abafana ntibanyitege nka Jules ahubwo bitege ikipe yose muri rusange kuko dukorera hamwe...Rayon Sports si Jules."

Ni ku nshuro ya mbere Jules Ulimwengu agiye guhura na APR FC kuko ubwo yari muri Sunrise FC atigeze akina umukino ubanza Sunrise FC yakinanye na APR FC kuko yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 y’Abarundi. Yavuze ko APR FC ari ikipe nziza ariko bo bakaba ngo bazakora ibishoboka, bagashaka amanota 3.

Ulimwengu Jules niwe uyoboye ba rutahizamu n’ibitego 12 anganya na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu SC.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku itariki 20 Mata 2019. Uzakirwa na Rayon Sports. Niwo mukino uzabimburira iyindi yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona ari nabwo izaba isubukuwe.

Ni umukino ufite byinshi uvuze ku gikombe cy’uyu mwaka cya Shampiyona kuko APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 54, iramutse iwutsinze, yagira 57 igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda hagati yayo na Rayon Sports ifite amanota 48.

Mu gihe Rayon Sports yaramuka itsinze uyu mukino yagira amanota 51 ikagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC cy’amanota 6. Kunganya kw’amakipe yombi kwaba ari inyungu kuri APR FC yakomeza kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Urutonde rw’agateganyo

Umukino ubanza APR FC yari yatsinze Rayon Sports 2-1.Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 30 Nzeri 2018 ku mukino wa nyuma wasozaga irushanwa ry’Agaciro Development Fund. Icyo gihe Mugisha Francois bakunda kwita Master niwe watsinze icyo gitego ku munota wa 91 w’umukino..

Tariki 12 Ukuboza 2018 nibwo APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa Shampiyona 2-1 bya Issa Bigirimana na Rusheshangoga Michel. Rayon Sports yari yatsindiwe na Michael Sarpong..

Undi mukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye Tariki 1 Gashyantare 2019. Icyo gihe nabwo APR FC yari yatwaye Rayon Sports igikombe cy’Intwali iyitsinze 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio..

Rayon Sports izaba ikina uyu mukino nyuma y’uko imaze imikino 10 idatsindwa. Iheruka gutsindwa na Police FC muri Phase Aller ya Shampiyona tariki 21 Ukuboza 2018. Ni igitego cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul. Kuva icyo gihe, Rayon Sports ntiratsindwa muri Shampiyona.

Umukinnyi wa mbere wamaze kumenyekana ko atazawukina ni Byiringiro Lague wa APR FC wagize ikibazo cy’imitsi yo mu itako ku mukino w’ikirarane w’umunsi wa 22 APR FC iheruka gukina na Sunrise FC. Lague yamaze kubwirwa n’abaganga ko azamara ukwezi adakina.

Byiringiro Lague ni uwa kabiri mu bafite ibitego byinshi muri APR FC inyuma ya Hakizimana Muhadjiri ufite ibitego 10 naho Lague we akaba amaze kugeza ibitego 7 muri shampiyona y’uyu mwaka.

Reba hano ikiganiro Jule Ulimwengu yagiranye na Rwandamagazine.com:

VIDEO: Niyitegeka Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • neema

    APR fc tugomba kuyitsinda niyo ntego yabafana ba gikundiro amanita 3nayacu

    - 16/04/2019 - 09:13
  • AAddd

    Amanota atatu.

    - 16/04/2019 - 13:16
  • MANUCO

    muyitsinde rwose nubundi musanzwe muyitsinda kumunwa.
    nako kumamagambo muribanziriza mukanikurikira

    - 16/04/2019 - 14:19
  • ibyomwibwirasikobiri gasenye igombakurira nkakana kavuka

    APR FC twavutse bakuvuga tumazekumeya ubwe dusa urenze ukobakuvuze iginyirocyawe bazacyibaze rayonspotr kukowarabahabuy

    - 17/04/2019 - 11:38
Tanga Igitekerezo