Ombolenga azamara ukwezi adakina
Umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe y’ingabo z’igihugu Ombolenga Fitina agiye kumara ibyumweru bine atagaragara mu kibuga kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Uganda.
Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Ombolenga yitaweho n’abaganga basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bine binatumye atazagaragara mu mukino ikipe ya APR FC izakina na Etoile Du Sahel yo muri Tunisia.
APR FC ikaba ikomeje imyiteguro yitegura imikino ya CAF Champions League aho tariki 16 Ukwakira 2021 iyi kipe igomba gucakirana na etoile Du Sahel.
TANGA IGITEKEREZO