Imikino

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana

Nyuma y’amezi icyenda umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez atwite impanga, umwe mu bana babo w’umuhungu yitabye Imana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere, Cristiano Ronaldo yatangaje ko babajwe n’urupfu rw’umuhungu wabo.

Yashimiye abaganga bari bagerageje ibishoboka nubwo umwe mu bana babo atabashije gukomeza kubaho.

Ronaldo asanzwe afite abana bane barimo umwe, Cristiano Jr, ukinira Manchester United y’abato.

Mu Ukwakira ni bwo yari yatangaje ko we n’umukunzi we, Georgina, bitegura kwibaruka impanga.

Kuri ubu, ntibiramenyakana niba Cristiano Ronaldo azakina umukino Manchester United izahuramo na Liverpool ku wa Kabiri kubera urupfu rw’umuhungu we.

Umuryango wa Cristiano Ronaldo wari umaze iminsi utegereje kwibaruka impanga

Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umwana w’umuhungu

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)