Umufana ukomeye wa Musanze FC yapfuye

Muziranenge Mosh bahimbaga Pafu Pafu wari umufana ukomeye wa Musanze FC yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020 azize uburwayi.

Mosh yatangiye gufana Musanze FC na mbere ikiri Mukungwa 408 ndetse ngo yari umwe mu bafana b’imena nkuko binemezwa na Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC

Ati " Yari umwe mu bafana bakomeye twari dufite. Yakundaga ikipe cyane kandi akayihora inyuma haba mu bihe bikomeye n’ibyiza. Tubuze umufana wagiraga urugwiro kandi wari intangarugero, turamwifuriza iruhuko ridashira, tunihanganisha umuryango we."

Cangirangi, undi mufana uri mu bakomeye ba Musanze FC wari wanabanye cyane na Mosh yavuze ko inkuru y’urupfu rwe yamutunguye kuko ngo umunsi apfa, yari agiye gukaraba ngo aze bamugeze kwa muganga.

Ati " Yari amaze iminsi ine arwaye. Umunsi yitaba Imana twari kumwe na we mu rugo, tunaganira, anaseka. Ni uko hamwe na bagenzi banjye twari kumwe, twabonye ko atangiye kuremba, twavuganye ko twashaka uko tumugeza kwa muganga. Ngeze mu rugo maze gukaraba, barampamagara ngo ntibigishobotse ko tumugeza ku bitaro kuko yashizemo umwuka."

Cangirangi yakomeje avuga ko yananiwe kwakira urupfu wa Mosh kuko ngo n’ubusanzwe ngo yari inshuti ye. Kuri we ngo abuze umuvandimwe ukomeye.

Mosh yavutse muri 1959. Yari asanzwe akora akazi ko kuranga amazu agurishwa ndetse n’akodeshwa muri Musanze cyane cyane mu gace ko mu Ibereshi. Asize umugore n’abana bane.

Mosh asize umugore umwe n’abana bane

Cangirangi (wambaye ingofero) avuga ko abuze umuvandimwe ndetse n’umufana ukomeye wajyaga amutiza umurindi mu gufana ikipe ya Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo