’Umubare w’abagore bafana Gasogi United ukomeje kwiyongera’

Abafana ba Gasogi United bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi ariko by’umwihariko abagore bayishyigikira , bakanayiherekeza ku mikino yayo ukomeje kwiyongera ndetse ngo uzakomeza kuzamuka nkuko byemezwa na Marion Gafurama ushinzwe ubu bukangurambaga muri Gasogi United.

Ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 nibwo Gasogi United yatsinze Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abafana ba Gasogi United bari bicaye mu myanya y’icyubahiro bari abagore baje gushyigikira iyi kipe. Si kuri uyu mukino gusa ahubwo n’indi mikino harimo n’iyo Rwandamagazine.com yagiye ibagezaho, hari abagore benshi wabonaga baherekeje ikipe ya Gasogi United no mu mikino yo mu Ntara.

Marion Gafurama , umwe mu bagore babaye aba mbere mu gufana Gasogi United yabwiye Rwandamagazine.com ko ariwe wiyemeje gukangurira bagenzi be gufana no gukunda Gasogi United.

Iyi igiye kuba saison ya 2 adasiba umukino w’umwe iyi kipe yakinnye. Avuga ko amaze kubona ko Gasogi United ari umuryango kurusha kuba ikipe, ngo yahisemo gukangurira bagenzi be b’abagore kuba abafana ba Gasogi United.

Ati " Ni umuryango kurusha uko ari ikipe. Abagore benshi rero usanga ahanini batitabira gufana umupira w’amaguru ku buryo buhoraho, abandi ugasanga barawukunda ariko nta kipe, abandi ugasanga barahindagura izo bafana..."

Yunzemo ati " Biriya biterwa n’uko nta kipe iba yababereye iy’ibyishimo , ikababera n’umuryango nkuko Gasogi United imeze. Nahisemo rero kugenda mbibakundisha kandi umubare uzakomeza kuzamuka. Ubu dufite umubare w’abadasiba na rimwe kuri stade ari nawo dushaka kuzamura cyane."

Mutabaruka ukuriye abafana ba Gasogi United we yabwiye Rwandamagazine.com ko impamvu umubare w’abagore bafana Gasogi United ugenda uzamuka ari uko bari barabuze ngo aho bisanzurira.

Ati "Bariya baza kuri Stade ni bake ugereranyije n’aba batabashije kuhagera. Bigaragaza ko abagore bari barabuze aho bisanzurira. Ubu barahabonye nabo bakaba bari gusanga abandi aho ibyishimo byagizwe intego."

Yunzemo ati " Abagore bakeneye ibyishimo kandi muri Gasogi birahari."

Kakoza Nkuriza Charles washinze iyi kipe we iyo abisobanura, agira ati " Biriya biterwa n’uko Gasogi United izakomera kandi ishingiye ku muryango."

Ikipe ya Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity Fc, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.

Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.

Tariki 21 Nyakanga 2022, Gasogi United izaba yujuje imyaka itatu ikina mu cyiciro cya mbere.

Marion niwe mufana wa Gasogi United utajya asiba umukino n’umwe muri season....niwe ukora ubukangurambaga bwo gukangurira bagenzi be kuba abafana ba Gasogi United kuko ngo irenze kuba ikipe ahubwo ngo ni umuryango

Mutabaruka Anglebert ukuriye abafana ba Gasogi United avuga ko umubare w’abafana uzakomeza kwiyongera ariko ngo by’umwihariko uw’abagore bari barabuze aho bisanzurira

ANDI MAFOTO YARANZE UYU MUKINO

Rugangazi Prosper niwe watsindiye Gasogi United igitego cya kabiri

Nduwayezu Jean Paul bahimba Shushu niwe watsindiye Musanze FC igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) , umuyobozi wa Gasogi United...Ati " Ni ikipe ishingiye ku muryango"

Kayonga Stephen, Visi Perezida wa Gasogi United

Tuyishimire Placide, umuyobozi wa Musanze FC

Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Barakagwira Chantal, umunyamabanga w’umusigire wa Musanze FC

Nsanzumuhire Dieudonne bita Buffet, umuyobozi w’abafana ba Musanze FC

Muramira Regis wa Fine FM yakurikiye uyu mukino

Turatsinze Younuss ushinzwe itangazamakuru muri Musanze FC

Umuhungu wa KNC na we akunda kureba imikino y’ikipe ya se

Ndagijimana Emmanuel, nyiri Igihozo Super Market na we ni umufana wa Gasogi United

Junior ’Giti’ usobanura filime ni umwe mu bafana bashya ba Gasogi United

Kazungu Claver wa Radio/TV 10

Gakuba Abdul-Jabbar wa Isango Star

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo