Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe nyuma y’uko ahushije penaliti ya kabiri akinira iyi kipe yagezemo mbere y’uko batangira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Ulimwengu watsinze igitego cyafashije Rayon Sports kwishyura Bugesera FC mu miukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona baraye banganyijemo igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu, yari yabanje guhusha penaliti ku munota wa 54.
Nyuma y’umukino, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagramm, Ulimwengu Jules yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports, avuga ko ejo hashize bitamugendekeye neza, avuga ko abakunda nabo bamubabarira.
Mu magambo yuzuyemo igiswihili cyinshi, Ulimwengu yagize ati:”Sorry my team kwa byeny bilifika leo munisame sanaaaa kbs nawapenda wafana munisame kabisa”
Ulimwengu yasabye imbabazi ikipe n’abafana ba Rayon Sports
Ni penaliti ya gatatu Ulimwengu yari ahushije muri iyi shampiyona y’uyu mwaka ari gukina bwa mbere. Ni nyuma y’uko muri Sunrise FC yakiniye mu mikino ibanza, yahushije penaliti ndetse ubwo iyi kipe yavuyemo yahuraga na Rayon Sports, nabwo ahusha penaliti.
Jules Ulimwengu amaze gutsinda ibitego 12 birimo bitatu yatsindiye Rayon Sports, aho ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi.
GATO
Birumvikana ko yasabye imbabazi kubera amakosa yakoze ,imbabazi asaba ntizikuraho ko ubu Rayon uri kuyitaba mu nama uduteza abacyeba kdi umukino twari tuwufite mu biganza,ikibabaje ni uko iyo udashoboye ikintu wirinda kukirwanira ,impamvu ibigutera ni ushaka kugira ibitego byinshi nyamara ibitego byinshi wabibona ariko ihusha ryawe imbere y’izamu nabyo ukwiriye kubikosora,ikindi penalite muri rayon sport zihabwe abakinnyi bazitera:1.KAKURE 2.SARUPONGO.3.RUTANGA. aba bakinnyi nyibazaburira rimwe mu kibuga.
ibyo nibyo bitekerezo byanjye.
Manuco
Arasaba imbabazi ziki kdi yagize neza!!!
ahubwo uko ayihushije ajye afata icyo abashije ampe facture.
Rogers
Nmureke umukinnyi yibonere ibitego byinshi abe uwa 1 ark igikombe kijye kwa Nyiribikombe kuko nubundi niyo yatsinda izo penalties zose haruwaremewe ibikombe hano mu Rda kdi ntaho mwaducikira igikombe kibatera pressure ntacyo mwabona vive Nyamukandagira.
GATO
NIBA YIGIRA KURI KEGERE MEDIE AJYA ABONA AHUSHA AMAHIRWE HAYO ATERA INYONI
NIYO KOSORE NAHO UBUNDI IBYO YAVUZE YABA YARIBESHYEYE RWOSE.
GATO
Abareyo ntituzongere kubona akora celebration afunze ijisho nka KAGERE kuko ntahobahuriye.
Yaka
Gato ibyo uvuga nibyo guhusha pénalités 3 bigaragaza atazi kuzitera kuko 2 yateye ari muri Rayon azitera ahantu hamwe kdi muburyo bumwe(jye narabikurikiranye ndabyibonera). So nk’uko ubivuga abandi bazinjîza barahari babahe ayo mahirwe
.1. Sarp.
2. Kakure
3.Rutanga
4.Radu
Jean Bosco
Ntakibazo muhungu wacu kandi courage kuko naba Messi barazihusha.
Peter
Narekere abashoboye bazitere, abanze abyige neza. Ntazongere gukora ikosa nka ririya kuko aho adushyize arahazi.
jules mporanyi
Aya ni amakosaya entraineur kuko arashaka ko agwiza ibitego byinshi kandi natwe dukeneye intsinzi