Uko tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro 2020 yagenze

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, habereye tombola y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cya 2020.

Kiyovu SC na AS Kigali zari zahuriye ku mukino wanyuma umwaka ushize zatomboranye ku ikubitiro naho Rayon Sports yabaye iya gatatu itombora Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko imikino y’ijonjora rya mbere izatangira tariki ya 4 n’iya 5 Gashyantare, iyo ikaba ari imikino ibanza n’aho iyo kwishyura ikaba izaba tariki ya 11 na 12 Gashyantare 2020.

Amakipe yombi azajya akina umukino ubanza n’uwo kwishyura itsinze indi ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho, amakipe azerenga ijonjora ry’ibanze azahita yongera atomborane kugira ngo hamenyekane uko azahura mu ijonjora rikurikiyeho.

Mu mwaka ushize wa 2019, ikipe ya AS Kigali FC ni yo yatwaye igikombe k’iri rushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 04 Nyakanga 2019.

Iyi kipe ya Rayon Sports FC Ikaba yaraje kwegukana umwanya wa 3 itsinze Police FC ibitego 3-1.

Mu bihembo byatanzwe ku makipe yitwaye neza muri iri rushanwa, ikipe ya AS Kigali FC yahawe igikombe giherekejwe na sheki ya miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, Kiyovu ihabwa miriyoni 3, Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 ihabwa miliyoni naho ikipe ya Police FC yabaye iya 4 ihabwa miriyoni 1.

Ikipe ibashije kwitwara neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Amahoro “Peace Cup”, ihita ikatisha itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya “Total CAF Confederation Cup”.

Uko tombola yagenze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mwizerwa jean baptiste

    Ndabona match ya sunrise na Espoir arizo match zigoye kubona izakomeza muri round ikurikira ndetse na match ya Mukura na Bugesera

    - 25/01/2020 - 09:10
Tanga Igitekerezo