Uko byari byifashe Zone 1 ya APR FC yizihiza imyaka 22 (AMAFOTO)

Zone 1 ya APR FC yizihije isabukuru y’imyaka 22 imaze ishinzwe, bayizihiza bishimira ko uko iminsi ihita ariko bagenda barushaho gutera imbere muri byose kandi ngo bafite intego yo kuyigira iy’icyitegererezo mu Rwanda.

Ku cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 nibwo abanyamuryango ba Zone 1 bizihije iyi sabukuru mu birori byabereye ku Ruyenzi kuri Chris Hotel. Ni ibirori byari byanatumiwemo izindi fan Clubs zose za APR FC ndetse n’iz’andi makipe yo mu Rwanda, hitabira Green Brigade ya Kiyovu SC.

Lt Col Sekaramba Sylvestre , umunyunyamabanga wa APR FC niwe wari uhagarariye ubuyobozi bw’iyi kipe kuko abandi bayobozi bayo bari bafite akazi kuri uwo munsi katabashoboje kuhagera.

Mu ijambo yahavugiye, Lt. Col Sekaramba yashimiye abagize Zone 1 uburyo bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu gushyikira APR FC haba mu gihe yatsinze bakishimana nayo cyangwa yanatsindwa, bagakomeza kuyiba hafi ari naho yahereye abita’ abakunzi bayo’ aho kuba ari abafana basanzwe kuko ngo umufana agira igihe akava ku ikipe iyo abona itari mu bihe byiza.

Lt. Col Sekaramba yanavuze ko bishimishije kuba APR FC ifite amatsinda y’abafana kuko ngo utabyina ngo uniyikirize.

Ati " Ntiwabyina ngo unikomere amashyi, iyo twumva dufite abantu badushyigikiye ari abafana bacu ni ibintu bidushimisha cyane kandi dutera imbaraga ngo bizahorereho bikwire igihugu cyose."

Babwiwe uko yashinzwe

Zone 1 yashinzwe muri 1997. Yashingiwe mu Gatsata n’itsinda ry’abantu bakundaga APR FC. Ni Fan Club yashinzwe na Uwizera Steven (se wa Kabanda Tony ushinzwe itangazamakuru muri APR FC).

Icyo gihe ngo batangiye bishyira hamwe bajya kureba imyitozo y’iyi kipe ndetse batangira no kujya bayiherekeza yagiye gukina mu Ntara. Mbere batangira kwishyira hamwe, ngo ntibari bageze no kuri 30 bityo Uwizera Steven akabafata, akabashyira mu modoka yari afite ya Pick up, bakajya kureba imyitozo cyangwa se imikino ya APR FC.

Kuyiherekeza ari benshi cyane babitangiye muri 2002. Muri uwo mwaka, bwa mbere bayiherekeza nka Fan Club, hari mu mukino APR FC yari yagiye gukinira i Rwamagana, bayiherekeza bari muri Mini bus 2 ndetse n’imodoka nyinshi za gisirikare (kuko yari imaze kugeramo umubare munini w’abasirikare bari bamaze gukunda ibikorwa byayo) nkuko byemezwa na Kaminuza Freddy uri mu bayigezemo bwa mbere.

Zone 1 yigeze gucikirwaho n’amahindu

Kaminuza Freddy wavuze amateka ya Zone 1 muri uyu muhango, yabwiye abari bateraniye aho ko kwicara muri numero 10 ya Stade Amahoro ku bafana ba APR FC byazanywe na Zone 1 ariko ngo icyo we akunda kwibuka cyane ni amahindu yabacikiyeho bari gufana.

Ati " Zone 1 nyibukira ku mateka menshi ariko ajyanye no gufana, ni igihe imvura y’amahindu menshi yaguye mu mukino wari ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports abandi bafana barasohoka bose Stade yambara ubusa abo mu 10 barahahama bisunika abakinnyi batsinda ibitego 3-0. Icyo gihe sinjya nkibagirwa kuko yari amahindu akomeye."

Bizihije isabukuru babyinira ku rukoma

Muri iyi sabukuru, abanyamuryango bamurikiwe ibikombe 3 iyi Fan Club imaze kwegukana kuva yashingwa.

Muri ibyo bikombe harimo 2 yahawe n’ubuyobozi bwa APR FC nka Fan Club yahize izindi mu gufana. Icya mbere yacyegukanye shampiyona ya 2016/2017 ikindi icyegukana muri shampiyona ya 2017/2018. Igikombe cya 3 , Zone 1 yacyegukanye ihize izindi zose habariwemo n’iz’andi makipe , igihabwa na Rwandasports Awards. Zone 1 yatwaye iki gikombe nk’iyahize izindi mu mwaka wa 2018.

Rwabuhungu Dan uyobora iyi Fan Club ati " Iyi sabukuru turi kuyizihiza ariko tunishimira ibi bikombe. Fan Club ziri mu Rwanda ni nyinshi cyane ku buryo kugira ngo ubashe kwegukana igikombe , bisaba kuba wakoze ibikorwa bifatika. Biri mu byo twishimira cyane ariko ahanini ndanashimira abanyamuryango uburyo badahwema gushyiramo imbaraga zabo zose, ntibacike intege."

Rwabuhungu avuga ko kuba bagera kuri byinshi babikesha urukundo bafitiye ikipe yabo ariko ngo bikanashingira ku rukundo bafitanye hagati yabo.

Ati " Fan Club iba irimo abantu benshi bafite imyumvire itandukanye, badahuje ubushobozi, n’ibindi byinshi. Ibyo tugeraho byose nka Zone 1, bishingira ku rukundo dufitiye ikipe yacu kuko ntabwo turwishakamo ndetse no kuba hagati yacu dufitanye ubumwe n’urukundo kuko ataribyo dushingiyeho, iyi myaka 22 ntitwaba tuyizihiza kuko nyinshi zirashingwa ariko zigasenyuka. Navuga ko Zone 1 ari umuryango kurusha uko ari Fan Club."

Ubumuntu, kubaka igihugu, kuba icyitegererezo…mu ndangagaciro zibaranga

Rwabuhungu yatangarije Rwandamagazine.com ko ikindi cyabafashije kuba Fan Club yabo igejeje imyaka 22 ari indangagaciro zabo batajya batezukaho.

Icya mbere ngo biyemeje ko bagomba kuba intangarugero mu bandi kuko ngo banafana ikipe y’igisirikare cy’umwuga (RDF) kandi nacyo kikaba ari igisirikare cy’intangarugero ku isi.

Ati " Indangagaciro zacu zishingiye ku kuba icya mbere turi abafana b’ikipe y’igisirikare cyubashywe ku isi yose. Tugomba rero kudatatira icyo gihango. Ikindi twubakiyeho ni ubumuntu. Uretse gufana, tunakora ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuranye.

Yunzemo ati " Icyo tubikorera ni uko kuri iyi si ntawigira. Burya iyo ufite ubwo bushobozi ugafasha wawundi utishoboye, ejo iyo na we azamutse, yibuka gufasha mugenzi we, bityo bikaba umuco.

Ubumuntu kandi ni indangagaciro iranga umu Sportif. Twe nka Zone 1 turabizirikana iteka. Ibyo byose biza bisanga kwiyubakira igihugu mu buryo butandukanye kuko abenshi turi urubyiruko kandi nitwe mbaraga zacyo."

Bimwe mu bikorwa baheruka gukora mu myaka 2 ishize

Tariki ya 9 Mata 2019 nibwo abagize Zone 1 basuye urwibutso rwa Bisesero ndetse bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye. Kuri uwo munsi ninabwo boroje , umwe mu barokokeye muri aka gace gafite amateka yihariye, bamuha inka, bamugenera n’ibiribwa by’ibanze.

Tariki 11 Mata 2018 abagize Zone 1 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera, banasanira inzu uwarokotse Jenoside utishoboye witwa Kanakuze Esperance bakoresheje agera kuri miliyoni 3 FRW ndetse banamugenera ibiribwa.

Muri 2018 kandi, Zone 1 batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 35. Mu Karere ka Rulindo bahatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 20 naho 15 babuha abo mu Karere ka Nyarugenge. Mu Karere ka Shyorongi banahubatse umuhanda ndetse banatanga imyenda ku batishoboye.

Imihigo ngo irakomeje

Iyo uganira na Rwabuhungu Dan, akubwira ko bizihije isabukuru y’imyaka 22 ariko ngo cyari n’igihe cyo kurushaho kwiha umukoro no guhiga ibyo bazageraho mu myaka iri imbere bahereye kuri ‘saison’ ya 2019/2020.

Ati " Uyu wari umwanya mwiza wo kureba ibyo twagezeho ariko twahize imihigo y’ibyo tugomba kugeraho n’uburyo tugomba kurushaho kunoza imifanire yacu, tukarushaho gushyigikira APR FC."

Yunzemo ati " Tzabigeraho dufashijwe n’imbaraga z’abanyamuryango badahwema kwitanga ariko tunongera imbaraga n’ubudushya mu mifanire. Twakubye inshuro 3 ibikoresho byacu.Nta mufana wa Zone 1 uzajya aba ari ku kibuga adafite igikoresho cyo gufana. Ikipe tuzajya tuyiherekeza hose kandi imodoka zacu ni ziba nke nibura zibe coasters 4."

" Hari utundi dushya duteganya gukora kandi muzabibona ko bizaba byihariye ariko byose tugamije gukomeza guhesha isura nziza ikipe yacu ya APR FC kuko nayo idahwema gukora impinduka ziganisha ku kuduhesha ibikombe. "

Kugeza ubu Zone 1 igizwe n’abanyamuryango 370 babarizwa mu Rwanda hose ndetse no hanze y’igihugu.

Ku isabukuru nk’iyi , ushaka ikote cyangwa agakanzu bigezweho ukaba aribyo userukana...i buryo hari Thomson Gatete uyobora urwego rw’Ubujyanama bwa Zone 1

Ibikombe 3 Zone 1 imaze kwegukana babyishimiye muri iyi sabukuru yabo y’imyaka 22

Abanyamuryango banyuranye bari bacyereye kwizihiza iyi sabukuru

Abari baje bahagarariye Intare za APR FC

Rusine Valentine uheruka gutorerwa kuyobora Gitinyiro Fan Club

Green Brigade yari yitabiriye ubutumire bwa Zone 1

Uwari uhagarariye Green Brigade fan Club ya Kiyovu SC yashimiye Zone 1 uburyo bagaragaza ko ari aba ’Sportif’

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali

Kabanda Tony ati " Iyo mbonye ibikombe Zone 1 yegukana, nareba urwego igezeho n’ibikorwa ikora, n’ibyo igezeho, nicinya icyara kuko data umbyara yayishinze ndi umwana mbireba, na Perezida wayo Dan arabizi kuko twari duturanye"

Lt Col. Sekaramba , umunyamabanga wa APR F C ati " Nkurikije uko muhora hafi ikipe mu bihe byose, mwe ntitubafata nk’abafana ahubwo muri abakunzi ba APR FC

Claudio ukuriye Intare za APR FC

Rwabuhungu Dan uyobora Zone 1

Basangiye ifunguro n’icyo kunywa

Mbabazi Olga, umunyamabanga wa Zone 1 yashimiye byimazeyo abitabiriye ubutumire bwabo

Gitinyiro Fan Club nayo ya APR FC yashimiye Zone 1 yabashimiye uburyo babahora hafi, ibagenera ’enveloppe’ irimo inkunga yo gukomeza kubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi

Abanyamuryango bishimiye cyane ibi bikombe bamaze kwegukana

Uhereye i bumoso hari Salam Alype, Visi Perezida wa Zone 1, Mbabazi Olga, umunyamabanga wa Zone na Rwabuhungu Dan , Perezida wa Zone 1

Byari ibyishimo bisesuye ku banyamuryango ba Zone 1

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo