Ubuyobozi bwa Sadate, Skol, ibibazo bya Rayon Sports...Muvunyi na Ruhamyambuga babivuzeho (VIDEO)

Paul Muvunyi na Paul Ruhamyambuga bigeze kuyobora Rayon Sports mu bihe bitandukanye ndetse n’ubu bakaba ari ba Perezida b’icyubahiro b’iyi kipe bahamya ko bashyigikiye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports muri iki gihe ndetse ngo ubu bari gushaka uko bafatanya gushaka uko ibibazo iyi kipe ifite byakemuka vuba.

Ibi bikubiye mu kiganiro cyihariye bombi bagiranye na Rwandamagazine.com kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2020.

Muvunyi Paul avuga ko ibibazo biri muri Rayon Sports bigabanyije mu bice harimo ibyo iyi kipe ifitanye n’umuterankunga Skol ndetse n’ibindi avuga ko bituruka hagati mu muryango wa Rayon Sports.

Akomeza avuga ko nubwo hari ibibazo, ngo iteka Rayon Sports ibisohokamo neza buri gihe. Kuri we, ubu ngo bari gushyira hamwe na Komite iyoboye Rayon Sports muri iki gihe, kugira ngo hakemurwe ibibazo bihari.

Skol ikeneye Rayon Sports, na Rayon Sports ikayikenera,….ni magirirane

Umubano wa Skol na Rayon Sports umaze iminsi utari mwiza ndetse iyi kipe yandikiye umuterankunga wayo ku wa Gatanu tariki ya 1Gicurasi, ivuga ko nibigera tariki ya 15 Gicurasi itarayishyura miliyoni 34 Frw iyigomba muri uyu mwaka w’imikino, bazatandukana.

Rayon Sports yifuza ko SKOL yazamura inkunga iyihe, ikava kuri miliyoni 66 Frw ku mwaka ikagera kuri miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muvunyi Paul yemeza ko ibibazo Rayon Sports ifitanye n’umuterankunga wayo, Skol bitaje ubu kuko na Gacinya Chance Denis wari wayoboye Rayon Sports mbere ye ngo babigiranye akaza abisanga.

Ati " Skol ni umufatanyabikorwa twemera kandi twubaha. Nkuko wari ubivuze, no ku gihe cyari cyambanjirije nasanze baragiranye ibibazo, ndetse no kuyigarura bivamo ibindi bibazo , bidutwara igihe kirekire. Ubu rero ntakongera kwemera ko ibyo bintu byongera kutubaho duhari. Uwadufasha wese kugira ngo iyi rupture (uku gutanduka) kwe kubaho byaba ari amahirwe."

Yunzemo ati " Ibiri hagati ntiturabimenya neza, umunsi tuzaba twabimenye neza nabyo muzabimenya ariko muzabimenya byanakemutse, ndumva ntakigoye kirimo. Ari Rayon Sports ikeneye uwo muterankunga , ari uwo muterankunga na we akeneye Rayon Sports. Twese ni magirirane. Turagerageza tubabe hagati kandi ahari abagabo ntihapfa abandi."

Muvunyi Paul niwe wasimbuwe na Munyakazi Sadate

Paul Ruhamyambuga wigeze kuyobora Rayon Sports, ubu na we ni Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports

Bose ngo bashyigikiye Munyakazi Sadate (uri i buryo) na komite bafatanyije kuyobora Rayon Sports muri iki gihe

Kubwizanya ukuri nibyo bizakemura ibibazo

Ibibazo Rayon Sports irimo ubu ngo bizakemurwa no kubwizanya ukuri no gushyira hamwe.

Paul Muvunyi ati " Inama ya mbere ni uguhura kwacu no kubwizanya ukuri, kwegerana bizadufasha guca aya makuru nakwita ko ari impuha, kwegerana bizafasha komite n’abafana bibumbiye muri Fan Clubs kandi barabigaragaje ubwo bafashaga ikipe muri ibi bihe bikomeye ngira ngo natwe twatanze umusanzu wacu."

Sadate icyo akeneye ni amaboko kandi turahari

Mu bitangazamakuru bimwe na bimwe hamaze iminsi hatangazwa ko Paul Muvunyi yaba ari umwe mu badashyigikiye komite ya Munyakazi Sadate wamusimbuye.

Abajijwe icyo yabivugaho, yabisetse cyane, arangije agira ati " Sadate niwe wadusimbuye manda yacu irangiye, Sadate aracyafite manda kandi igihe cye baranacyongereye bivuga ngo icyo acyeneye ni amaboko kandi amaboko arahari, turahari twese kuko ubu niwe ufite inkoni."

Ku kijyanye n’abavuga ko abahoze bayobora Rayon Sports bamugiye kure kandi badashaka no kumushyigikira, nacyo Paul Muvunyi yagize icyo akivugaho.

Ati " Twamujya kure kandi nakubwiye ko nubu twari kumwe kandi n’impamvu turi ahangaha ari uko turi gufasha komite muri ibi bibazo ngo birangire."

Muvunyi yahakanye iby’uko yaba ashaka kongera kuyobora Rayon Sports kuko nubundi ngo ari Perezida wayo w’icyubahiro. Yavuze ko n’abahari bashoboye.

Ati " Dutora Sadate, narabivuze ko igihe kigeze ngo duhe abakiri bato ubuyobozi kandi tubegere. Perezida Sadate aracyari muto , afite igihe kinini imbere naho ubundi abo babivuga ko mbyifuza, sinzi aho baba babivana."

Ishyamba….

Ku bijyanye n’abavugwa kuba ko baba bavangira Komite iba iyoboye Rayon Sports bahabwa izina ry’uko baba bari mu ‘Ishyamba’, Paul Muvunyi yavuze ko asanga iryo shyamba ritabaho gusa ngo abafite imyumvire itandukanye, bisaba kureba uko ihurizwa hamwe.

Ati " Njya numva ngo habaho ishyamba…ishyamba ry’ibirunga rirahari, irya Nyungwe rirahari ariko iry’aba Rayon numva ntaryo kuko twese ikiduhuje ni urukundo rwa Rayon Sports. Ubundi imyumvire niyo yaba idahuye , tugerageza kuyihuza."

Akomeza avuga ko n’icyo cyitwa ishyamba ngo kibaho iyo hari amikoro make.

Nta muyobozi ukundwa na bose

Kubijyanye no kuba haba hari abatumva imiyoborere ya Sadate, Muvunyi Paul ahamya ko ngo nta muyobozi ukundwa na bose.

Ati " Nta muyobozi ukundwa na bose ariko icya ngombwa ni results (intsinzi). Ntabwo wagera ku ntsinzi uri wenyine. Niyo mpamvu ngira ngo twongere dutahirize umugozi umwe , abo nabo baba bajya ku ruhande, bagarurwe twese twongere twibuke ko ikipe ari imwe.”

Yunzemo ati " Ntagihe uzayobora Rayon Sports udafite abakwiyumvamo n’abatakubonamo ko hari icyo wabagezaho. Rayon Sports ifite ingeri nyinshi. Izo ngeri zose ugomba kuzumva kandi ukaziha umwanya. Ibyo rero byo gutahiriza umugozi umwe nibyo bizatuvana muri iki kibazo dufite. Twese nidushyira hamwe, tukemera gusasa inzobe, biri burangire."

Paul Ruhamyambuga na we avuga ko n’abavugwa ko bari mu ishyamba baba baririmo ariko bakunda Rayon Sports.

Ati " N’abo wumva ngo bari mu ishyamba, burya baba mu ishyamba bayikunda. Ikibazo bagira ni ukutayigiraho access (ijambo) kuko abantu bose bifuza ko bajya mu buyobozi bwayo kandi ubuyobozi ni imyanya mike."

Fan Clubs barazishima

Aba bahoze bayobora Rayon Sports bose bahuriza ku kuba ubu Fan Clubs za Rayon Sports zigira uruhare runini mu kubaka Rayon Sports ndetse ngo zigomba gushyirwamo imbaraga.

Ruhamyambuga we avuga ko mbere hari igihe abantu bahamagaraga abayobozi bababwira ko babiciye ikipe nyamara ngo nta n’umusanzu bayitangamo. Ubu ngo asanga nibura umuntu uri muri Fan Club runaka yabona uko agira ijambo ku ikipe kuko aba anagira uruhare mu kuyubaka.

Ikibazo cy’amikoro, uko ikibazo cya Skol babona kizakemuka, icyo basaba abafana muri ibi bihe, Rayon Sports nyuma ya Corona Virus…KANDA HANO UBIKURIKIRE MU KIGANIRO KIRAMBUYE BAGIRANYE NA RWANDAMAGAZINE.COM

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo