U Rwanda rwatsinze Tanzania , rusezererwa muri CECAFA

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yatsinze umukino wayihuzaga na Kilimanjaro Stars ya Tanzania ari nawo wari umukino wanyuma wayo mu itsinda, ntibyabuza ko ahita asezererwa muri CECAFA Senior Challenge Cup iri kubera muri Kenya.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017 guhera ku isaha ya saa saba ku isaha yo mu Rwanda. U Rwanda nirwo rwabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa Rwanda 17 ku mupira yari aherejwe neza na Fitina Ombalenga. Tanzania yacyishyuye ku munota wa 28 gitsinzwe na Daniel Lyanga. Igitego cy’intsinzi cy’Amavubi cyatsinzwe na Biramahire Christophe bakunda kwita Abeddy ku munota wa 65. Abeddy yinjiye mu kibuga asimbuye. Yatsinze igitego ku mupira nanone yari aherejwe na Ombalenga Fitina.

Ombolenga watanze imipira 2 yavuyemo ibitego by’Amavubi

Biramahire Abeddy watsinze igitego cy’intsinzi cy’u Rwanda

Muri rusange u Rwanda rurangije imikino y’amatsinda rufite amanota 4. Rwatsinzwe na Kenya 2-0, rwongera gutsindwa na Zanzibar 3-1, u Rwanda runganya na Libya 0-0. Amanota 3 rukuye mu matsinda ni umukino w’uyu munsi rwatsinze Tanzania.

Zanzibar niyo kipe yabaye iya mbere yabonye itike yo kwerekeza muri kimwe cya kabiri nyuma yo kunganya 0-0 na Kenya. Zanzibar yahise iyobora itsinda n’amanota 7, Kenya ifite amanota 5, u Rwanda amanota 4, Libya ifite amanota 3 naho Tanzania ikagira inota rimwe.

Libya isigaje gukina umukino wanyuma wo mu itsinda na Zanzibar naho Kenya izakine umukino wanyuma na Tanzania Libya iracyafite amahirwe yo kujya muri kimwe cya Kabiri hamwe n’igihugu cya Kenya zose zisigaje umukino umwe.

Amavubi ategerejwe kugaruka mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017. Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League izasubukurwa tariki 19 Ukuboza 2017.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda:Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Manzi Thiery, Rutanga Eric, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Mico Justin, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjili.

Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Willson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Himid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan na Mohamed Hussein Mohamed.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo