Tuyishimire Placide na Komite ye beguye ku buyobozi bwa Musanze FC

Tuyishimire Placide usanzwe ayobora ikipe ya Musanze FC yamaze kwegura ku mirimo yo kuyobora iyi kipe hamwe na Komite ye.

Hari mu nama y’iyi kipe yabaye kuri uyu wa mbere tariki 2 Kanama 2021.

Mu ibaruwa bandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze, abari bagize iyi komite bamenyesheje ko beguye kubera amafaranga Akarere ka Musanze gashyira mu Ikipe agenda agabanuka aho kongerwa bityo bakaba basanga ngo byazaganisha Ikipe ahantu habi.

Muri iyo baruwa banditse bemeza ko ngo bagendeye Ku ngengo y’imari y’Akarere gateganya gushyira mu Ikipe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, ngo bayihuza n’ibyo Ikipe ikenera, basanga ngo bitashoboka.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko uyu mwaka Akarere ka Musanze kageneye iyi kipe Miliyoni 100 Frw, icya kabiri cy’ayo bari bahaye iyi kipe umwaka ushize w’imikino.

Si ubwa mbere Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye kuko ku wa 27 Ukuboza 2019, na bwo yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.

Nyuma hateguwe amatora yasize hatowe Komite Nyobozi yariho kugeza yari iyobowe na Tuyishimire Placide.

Tariki ya 31 Ukuboza 2019 nibwo Tuyishimire Placide yari yatorewe kongera kuyobora iyi kipe ari nabwo hashyizweho Komite nshya ari nayo yeguye kuri uyu wa mbere.

Abari bagize Komite ya Musanze FC yeguye ndetse basinye Ku ibaruwa y’ubwegure ni Perezida: Tuyishimire Placide, Visi Perezida wa mbere: Rwabukamba J.B Rukara, Visi Perezida wa kabiri :Rwamuhizi Muhizi, Umunjyanama Mukuru: Haruna Habineza na Nsanzumuhire Dieudonné wari ukuriye abafana.

Musanze FC yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa kane 12 muri Shampiyona.

Tuyishimire Placide wari uyoboye Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo