Tuyisenge Jacques yasezeranye imbere y’amategeko

Kuwa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin mu biro by’umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Urugendo rw’urukundo rw’aba bombi rwatangiye mu mwaka wa 2015. Bari barateganyije gusezerana imbere y’Imana nyuma gato yo gusezerana imbere y’amategeko, gusa byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kurwanya COVID-19 nk’uko Tuyisenge Jacques yabibwiye APR FC Website.

Yagize ati: ”Urabona ko turi mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kandi ubukwe bukaba butemewe, nk’uko bisanzwe bikorwa twari twarateganyije ko tuzabikorera rimwe, twava mu murenge nyuma gato tugasezerana imbere y’Imana ariko ntibyakunda, rero dutegereje itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rikomorera imihango y’ubukwe tubona gushyiraho amatariki, ubukwe ni ibyishimo tugomba gutumira inshuti n’abavandimwe tukishimana.”

Tuyisenge Jacques yari ayoboye ikipe y’igihugu Amavubi yagarukiye muri 1/4 cya CHAN 2020 yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ni umukinnyi wa APR FC guhera tariki ya 18 Nzeri 2020, aho yerekejemo avuye muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Yaciye mu makipe nka Gor Mahia yo muri Kenya, Police FC. Kiyovu Sports ndetse na Etincelles FC ari naho urugendo rwo gukina umupira w’amaguru rwatangiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo