’Turiyama Rayon Sports’....Gasogi yishinganishije muri FERWAFA

Kakoza Nkuliza Charles (KNC) uyobora Gasogi United yandikiye ibaruwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amumenyesha ko biyama ibikorwa bya Rayon Sports byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi ba Gasogi United bakiyifiye amasezerano.

Ni ibaruwa uyu muyobozi yanditse kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2020. Mu bakinnyi avuga ko bari kuvugana na Rayon Sports harimo Bola Lobota Emmanuel ngo ufitiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe.

Iyo baruwa igira iti " Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.

Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayons Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa BOLA LOBOTA Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sport mu kudusenyera ikipe."

Ibaruwa KNC yandikiye Perezida wa FERWAFA amusaba kumenya ibyo Rayon Sports iri gukora byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi babo

Tariki 23 Kamena 2020 ibijyujije ku rubuga rwayo twa Twitter , Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Bola Lobota ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo..

Ubwo Gasogi yari imaze gutangaza ko yamuguze, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) , umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko bakoze akazi gakomeye ko kumusinyisha kuko ngo ari umukinnyi uzi aho izamu riri, wagutsindira aho ariho hose, uzi gutera imipira y’ imiterekano ndetse ntiyatinye no kumugereranya n’igisasu cya kirimbuzi cyambukiranya imigabane (Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead). Yavuze ko amakipe bazahura umwaka utaha akwiriye kugira ubwoba.

Ibyo kuba Rayon Sports yaba ishaka Bola Lobota bibaye nyuma y’uko Rayon Sports isinyishije Guy Bukasa wahoze atoza Gasogi, Kwizera Olivier wari umunyezamu wa mbere wayo ndetse ikanasinyisha Manace Mtatu wahoze akinira iyi kipe. Guy Bukasa niwe wari wagize uruhare ngo Bola Lobota yerekeze muri Gasogi United mbere y’uko asinya muri Rayon Sports.

Umwaka ushize nibwo uyu mukinnyi yari yifujwe na Rayon Sports ndetse baranamushima ariko baza kunaniranwa ku mafaranga kuko yacaga Rayon Sports ibihumbi makumyabiri by’Amadorali (20.000 $), Rayon Sports ivuga ko itayabona, asubira iwabo gukinira ikipe ya Maniema yagiyemo avuyemo muri AS Nyuki. Muri iki igihe cy’igura n’igurisha, bivugwa ko Rayon Sports yifuzaga kumuha Miliyoni 12 akayikinira imyaka ibiri gusa nyuma yaje gusinya muri Gasogi United.

Lobota ni umwe mu bakinnyi bari barashimwe na Robertinho ubwo yari agitoza Rayon Sports nubwo nyuma yaje kunaniranwa n’iyi kipe batumvikanye ku mafaranga yari kugurwa, asubira iwabo muri Congo mu ikipe ya AS Maniema yaje kuvamo ajya muri Vita Club

Tariki 23 Kamena 2020 ibijyujije ku rubuga rwayo twa Twitter , Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Bola Lobota

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo