’Trump’ yashyiriyeho ’Prime’ yihariye abakinnyi ba Musanze FC ngo batsinde Gasogi United

Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC yashyiriyeho abakinnyi be agahimbazamusyi kihariye ku mukino bagomba kwakiramo Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020.

Ni umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona Musanze FC izakirira kuri Stade Ubworoherane.

Uyu mukino uzayoborwa n’abasifuzi Hakizimana Louis uzaba uri hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Ndagijimana Theogene nk’umwungiriza wa mbere na Mutuyimana Dieudonne nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wa kane.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com dukesha umuntu w’imbere mu ikipe ya Musanze FC avuga ko ubwo Musanze FC yari imaze gutsinda Gicumbi FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, ngo Trump yaba yarasabye abakinnyi be kwibagirwa uwo mukino wari urangiye bagategura uwa Gasogi United kuko ngo nayo ari amanota bakeneye cyane.

Uwo muntu yagize ati " Umukino ukirangira, Trump yabasanze mu rwambariro, arabashimira cyane ariko abasaba ko bagomba no gutsinda umukino wa Gasogi United, anabashyiriraho ’Prime’ yihariye ishobora kugera ku bihumbi ijana (100.000 FRW) kuri buri mukinnyi ndetse n’abagize Staff ya Musanze FC. Uteranyije usanga ari nka Miliyoni ebyiri zirenga."

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yemeye ko koko bemereye agahimbazamusyi kihariye abakinnyi babo ariko yirinda kugira icyo atangaza ku ngano yako.

Ati " Nibyo umukino wa Gasogi United turawiteguye, ndetse twasabye abakinnyi bacu kuwitwaramo neza, tukazabashimira urangiye. Ni umukino dukeneyemo amanota atatu kugira ngo dukomeze gutera intambwe iva mu myanya y’inyuma. Turashaka ko shampiyona ihagarara nibura tumaze kugira amanota meza."

Yunzemo ati " Navuga ko mu gice kibanza cya Shampiyona tutitwaye neza ariko aho tuzaniye umutoza mushya, turi mu nzira nziza ari nayo mpamvu tugomba gukomeza guha ibyishimo abafana bacu ba Musanze FC ndetse no gukomeza guhesha ishema Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange."

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi tariki 21 Ugushyingo 2019, banganyije 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mukino w’umunsi wa 23, Musanze FC yari yatsinze 2-0 Gicumbi FC byatsinzwe byombi na Twizerimana Onesme. Gasogi United yo yari yanganyine na Sunrise FC 1-1 kuri Stade ya Nyagatare.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26 mu gihe Gasogi United yo iri ku mwanya wa 9 n’amanota 29.

Gutsinda Gasogi United, buri mukinnyi wa Musanze FC ngo azatahana 100.000 FRW by’agahimbazamusyi

Tuyishimire Placide bahimba Trump, Perezida wa Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo