Total CAF Confederation Cup: Rayon Sports itsinzwe umukino ubanza...Tidiane agira imvune ikomeye

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe 1-0 mu mukino ubanza na Onze Créateurs yo muri Mali mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu.

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu Africa Total CAF Confederation Cup . Umukino ubanza wakinywe kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017, ubera i Bamako muri Mali, Onze Créateurs itsinda Rayon Sports 1-0. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 hagati y’amakipe yombi.

Stade Modibo Keita yakiweho uyu mukino

Kwizera Pierrot ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Onze Créateurs

Ku munota wa 61 w’igice cya 2 nibwo Onze Créateurs yabonye igitego cyatsinzwe na kapiteni Boubacar Samassekou atsindishije umutwe ku mupira wari uvuye kuri koloneli yari itewe neza na Cheikna Samake nyuma yo kotsa igitutu Rayon Sports yarushwaga mu kibuga hagati. Ku munota wa 65 nibwo Nova Bayama yinjiye mu kibuga asimbuye Nahimana Shasir utagaragaje ingufu nk’izo asanganywe. Umukino ubura iminota 5 Niyonzima Olivier Sefu yasimbuye Mugheni Fabrice.

Abakinnyi ba Onze Créateurs bishimira igitego rukumbi batsinze

Nyuma yo gutsindwa igitego nibwo Rayon Sports nayo yahanahannye neza umupira, isatira izamu rya Onze Créateurs ariko ntibyagira icyo bitanga. Rayon Sports iba yabonye igitego ahagana ku munota wa 70 ariko Moussa Camara wari usigaranye n’umuzamu ahusha igitego cyabazwe.

Umukino ujya kurangira rutahizamu wa Rayon Sports Tidiane Kone ukomoka muri Mali yagize ikibazo cy’imvune ikomeye ndetse biba ngombwa ko avanwa ku kibuga n’imbangukiragutabara.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izahaguruka i Bamako ku munsi w’ejo igarka mu Rwanda. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali ku itariki 18 Werurwe 2017.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Manzi Thierry, Fiston Munezero, Gabriel Mugabo, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Savio Nshuti. Nahimana Shassir, Irambona Eric, Tidiane Kone na Moussa Camara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Esther

    nukuri Imana ibona ibizaguruka ikabyima amababa ntawari gukira induru yabo I kanombe nibazee pe Na APR ntiyari yiyanze

    - 12/03/2017 - 07:01
Tanga Igitekerezo