Tidiane yafashije Rayon Sports gusatira igikombe- AMAFOTO

Mu mukino w’ikirarane wahuje Bugesera FC na Rayon Sports, Tidiane Kone, rutahizamu wa Rayon Sports yatsindiye iyi kipe y’ubururu n’umweru igitego cyatandukanyije aya makipe, ihita ikomeza kuyobora urutonde, yongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Ni umwe mu mikino y’ibirarane Rayon Sports itakinnye iri mu marushanwa ry CAF Confederation Cup, aho ihagarariye u Rwanda. Ni umukino wakinywe kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017, ubera ku kibuga cya Bugesera FC.

Amakipe yombi yatangiye yigana, umupira bawukinira hagati mu kibuga, amakipe yombi agakunda gukina imipira yo hejuru. Kubera ububi bw’ikibuga cya Bugesera, byari bigoye ko hari ikipe ibasha guhererekanya umupira inshuro 3.

Igice cya mbere kigitangira, Rwatubyaye Abdoul yavunitse( ku munota wa 25), asimburwa na Tidiane Kone wari wabanje hanze. Umutoza Masoudi Djuma yari yicae mu bafana kubera ko ari mu bihano kubw’ ikarita itukura yahawe ku mukino wahuje Rayon Sports na Gicumbi FC . Nshimiyimana Maurice, umutoza wungirije niwe watoje uyu mukino. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yabaye nk’ihindura, Mutsinze Ange ava inyuma , ajya gukinira hagati , Manzi Thierry ajya ku ruhande rw’iburyo, ibintu byatanze umusaruro bituma ku munota wa 65, Tidiane Kone atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Gutsinda Bugesera FC byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 46, APR FC ikayikurikira n’amanota 45.

Abafana ba Rayon bari babanje gutumura ivumbi mbere y’umukino

Baje kureba aho Rayon ihangana na Bugesera FC

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Mugabo Gabriel usanzwe akina inyuma mu ikipe ya Rayon Sports yari yabanje gukina ataha izamu

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi

Iri shoti Nova Bayama yateye mu gice cya mbere ryari rigiye kuvamo igitego

Abakinnyi ba Bugesera FC bakoranaga ingufu ngo badatakaza uyu mukino

Cyagezemoooooo!

Abakinnyi bishimira igitego

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana

Umukino urangiye Bakame abafana barwaniraga kumwifotorezaho kubera ko yitwaye neza muri uyu mukino

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE/Rwandamagazine.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Muhirejado

    Ubungubu ugiye kurutonde wasanga apr ifite 45?

    - 22/03/2017 - 20:54
  • wasafi djarilu

    Bimaze kwemezwa na DE Gaule ko mu mukino wa Bugese na Rayon. Rayon itewe mpaga kubera ko igitego cyatsinzwe n’umunyamahanga Tindiane Kone byityo icyo gitego kikaba atari ikinyarwanda

    - 22/03/2017 - 21:39
  • ######

    Gasenyi irabikoze da

    - 23/03/2017 - 15:08
Tanga Igitekerezo