The Winners FC yabonye intsinzi yayo ya mbere mu cyiciro cya kabiri

The Winners FC yo mu karere ka Muhanga yatsinze Rwamagana 3-1, ibona intsinzi ya mbere mu cyiciro cya kabiri.

The Winners FC yakinaga umukino wayo wa kabiri mu cyiciro cya kabiri. Umukino wa mbere mu cyiciro cya kabiri yatsinzwe 1-0 na Étoile de l’Est.

Umukino wo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nzeli 2021 wabereye mu Karere ka Rwamagana ku kibuga cy’ishuri rya Champion Center TVET.

Igitego cya mbere cya The Winners cyatsinzwe na Christian Iyamuremye ku munota wa 7. Ku munota wa 23 , Christian yongeye gutsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 78, Rwamagana yatsinze igitego kimwe rukumbi yabonye muri uyu mukino cyatsinzwe na Niyomukiza Felicien.

Uwimana Gilbert niwe watsinze igitego cy’agashinguracumu cya The Winners FC ku munota wa 84.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda , Étoile de l’Est yatsinze Kirehe FC 1-0.

Etoile de l’Est na The Winners ziri mu itsinda D ririmo andi makipe na Kirehe FC ndetse na Impeesa FC.

Shampiyona y’uyu mwaka izakinwa mu matsinda ane agizwe n’amakipe atanu usibye itsinda A rizaba rigizwe n’amakipe ane kuko Ikipe ya Gasabo United yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko itazitabira Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2021.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita akomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza kizasiga hamenyekanye amakipe ane azakomeza muri kimwe cya kabiri. Nyuma y’imikino ya kimwe cya kabiri hazahita hamenyekana amakipe abiri azamuka mu cyiciro cya mbere 2021-2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo