Thé vert fan Club yiyemeje kongera umusanzu itanga muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Abanyamuryango ba Thé vert fan Club biyemeje kongera umusanzu basanzwe batanga muri Rayon Sports ukava ku bihumbi ijana ukagera ku bihumbi magana abiri (200.000 FRW.

Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nteko rusange y’iyi Fan Club yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019. Ni inteko rusange bakoreye mu Mujyi wa Rubavu.

Muri rusange, abanyamuryango bishimiye ibyo bagezeho harimo no kuba ikipe yabo yarabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize, biyemeza kuzamura umusanzu basanzwe batanga mu ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base) kugira ngo barusheho gushyigikira ikipe yabo.

Kamali Gustave uyobora Thé vert fan Club yatangarije Rwandamagazine.com ko bari bamaze iminsi bifuza kongera umusanzu basanzwe batanga muri Rayon Sports ariko bakaba bari bategereje ko byemezwa n’inteko rusange.

Ati " Thé vert fan Club iri kugenda yaguka ninayo mpamvu natwe twifuje kuzamura umusanzu wacu duha Rayon Sports. Ubu guhera mu kwezi gutaha turatangira gutanga 200.000 FRW ku kwezi muri Fan Base."

Muri iyi nteko rusange kandi hatowe Visi Perezida , Uwumukiza David. Yatowe n’abantu 21 kuri 24 bari bitabiriye iyi nteko rusange. Umwizerwa Gisele we atorerwa kuba umugenzuzi. Mukagasangwa Josiane we yatorewe kuba umuyobozi wungirije ku rwego rwa ’Social’.

Aho basangiriraga icyayi, inkomoko y’iyi fan Club

Thé vert fan Club yashinzwe muri 2013. Igizwe n’abanyamuryango 30.

Iyo ubajije Kamali aho bakomoye igiterezo cyo kuyita Thé vert fan Club, akubwira ko igitekerezo bagikomoye aho basangiriraga icyayi.

Ati " Twakundaga guhurira i Nyamirambo tugasangira icyayi cya Thé vert , tukaganira. Nyuma tuza kugira igitekerezo cyo kwihuriza hamwe kugira ngo natwe dushinge Fan Club izajya igira icyo ifasha Rayon Sports, izina turikomora aho hantu twahuriraga."

Thé vert fan Club ni imwe muri Fan Clubs zigera kuri 33 zifana Rayon Sports. Izi fan Clubs zitanga umusanzu w’agera kuri Miliyoni 5 FRW muri Rayon Sports buri kwezi.

Uwimana Jean Damascene, umubitsi wa Thé vert fan Club

Hussein Bashunga, mukuru wa Bashunga Abouba ashinzwe ibikorwa biri ’Social’ muri Thé vert fan Club

Mukagasangwa Josiane, umuyobozi wungirije w’urwego rwa ’Sociale’

Modeste, umuyobozi w’icyubahiro wa Thé vert fan Club

Batanze ibitekerezo binyuranye

Migambi Gerard ushinzwe imyitwarire muri The Vert Fan Club

Niyongira James, umunyamabanga wa Thé vert fan Club

I buryo hari Kamali Gustave, Perezida wa Thé vert fan Club

David mbere y’uko atorerwa kuba Visi Perezida

Karangwa John uri mu batangije Thé vert fan Club

Umwizerwa Gisele watorewe umwanya w’ubugenzuzi

David geza ku banyamuryango imigabo n’imigambi

Abayobozi ba komisiyo zinyuranye za Thé vert fan Club

Kamali Gustave, Perezida na David, Visi Perezida

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • brother

    ko iyi nama bayikoreye se ahantu haciriritse cyane iyo nzu mu minsi ishize yari lodge iherereye hafi yahahoze akagali ka nengo byari kuba byiza iyo bajya za Musanto, cg Petit Paris gusa courage kuri fan club the vert

    - 25/11/2019 - 23:51
Tanga Igitekerezo