Tchabalala yasinye muri Bugesera FC

Rutahizamu w’Umurundi Hussein Tchabalala wigeze guca muri Rayon Sports avuye mu ikipe y’Amagaju, yamaze gusinya umwaka umwe azamara akinira Bugesera FC nyuma y’uko atandukanye na Ethiopian Coffee Sports Club yari yasinyiye muri Mutarama uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 nibwo uyu rutahizamu yasinyiye Bugesera FC. Tchabalala yari yagiye Ethiopian Coffee Sports nyuma yo gutandukana na Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo yari yerekejemo avuye muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu yari amaze ukwezi nta kipe afite. Bugesera FC yagaragaje ko yamushakaga cyane kuko umunyamabanga w’iyi kipe, Sam Karenzi byabaye ngombwa ko amusanganira ku mupaka w’Akanyaru akaba ariho amusinyishiriza.

Aje asanga muri Bugesera FC, undi murundi, Francis Mustafa wakiniraga Gor Mahia FC na we bakaba bari kumwe mu gikombe cya Afurika aho bakiniraga ikipe y’Intamba ku rugamba.

Tchabalala yageze muri Rayon Sports tariki 11 Mutarama 2018 ayisinyira amezi 6 avuye mu ikipe y’Amagaju. Muri Kamena 2018 nibwo yerekeje muri Baroka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Afurikay’Epfo. Ni ikipe atigeze ahirwamo kuko atabonaga umwanya wo gukina ari nabyo byatumye yerekeza muri Ethiopian Coffee Sports Club ari nayo yaherukagamo.

Uyu mugabo uvuka i Bujumbura mu Burundi unakinira ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba ni umwe mu bafashije Rayon sports gukora amateka yo kujya muri 1/8 (amatsinda) cy’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘CAF Confederation Cup 2018’ ndetse yaje no kugera muri 1/4 kuko yayitsindiye ibitego bine mu marushanwa yombi ya CAF Rayon yakinnye umwaka ushize.

Tchabalala yageze muri shampiyona y’u Rwanda mu mpeshyi ya 2016 ubwo yari aje gukinira Amagaju FC. Tchabalala yatsinze ibitego 12 mu mwaka w’imikino 2016/17 mu gihe mu mwaka w’imikino wa 2017/18 yatsinze ibitego birindwi mbere yo kuva muri Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo