Tchabalala yahawe igihembo cya MG Best Player - AMAFOTO

Ku nshuro ya mbere igihembo MG Best Player Award cyari gitanzwe, cyegukanywe na Shaban Hussein Tchabalala, ahembwa nk’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi kwa Gashyantare 2018.

Igihembo cya MG Best Player Award kizajya gitangwa buri kwezi na Fan Club ya March Generation.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 nibwo cyatanzwe ku nshuro ya mbere. Cyagombaga gutangirwa mu myitozo Rayon Sports yakoze mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura wa Total Caf Champions League izakina na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ariko biranga kubera imvura nyinshi yagwaga mu Mujyi wa Kigali. Byabaye ngombwa ko gahunda yimurira aho ikipe iri mu mwiherero ku Kicukiro, gitwangwa ku isaha ya saa mbiri z’ijoro.

Abakinnyi bose bari mu mwiherero bari bahari , abatoza ndetse n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, King Bernard.

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports nibo bahataniraga iki gihembo ni HusseinTchabalala, Kwizera Pierrot na Ndayishimiye Eric Bakame.

Mu gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2018 hifashishijwe abafana bagize March Generation, abandi bafana bo muri Rayon Sports, abanyamakuru ndetse n’abatoza ba Rayon Sports (Coaching Staff).

Abafana bo muri March Generation bari bafite uruhare rwa 40% , abanyamakuru 15%, abafana basanzwe 15% naho Coaching Staff ikagira uruhare rungana na 30 %.

Muri rusange mu majwi, Hussein Tchabalala yabonye amajwi 58.6% by’abatoye bose, Pierrot abona amajwi 23.8%, naho Bakame abona 17,6%.

Uretse guhabwa igihembo, Tchabalala yanagenewe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW). Igihembo ubwacyo gifite agaciro ka 25.000 FRW.

Tchabalala amaze gukinira Rayon Sports imikino 6 ayitsindira ibitego 3 harimo ibitego 2 byafashije Rayon Sports kurenga ijonjora ry’ibanze muri Total CAF Champions League.

Tchabalala niwe watsinze igitego cyatumye Rayon Sports inganya 1-1 na LLB Academique y’i Burundi mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League tariki 10 Gashyantare 2018 ndetse ninawe watsinze igitego cyatumye Rayon Sports isezerera LLB mu mukino wabereye i Bujumbura mu Burundi tariki 21 Gashyantare 2018. Ikindi gitego yagitsinze APR FC ku mukino usoza irushanwa ry’igikombe cy’Intwali tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Tchabalala kandi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino ubanza Rayon Sports yanganyije 0-0 na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo guhabwa igihembo Tchabalala yavuze ko atari icye wenyine ahubwo agikesha gukorana na bagenzi be.

Yagize ati " Ndishimye cyane kuri iki gihembo mpawe. Sinavuga ko iki gihembo mpawe ari ukubera ingufu zanjye ku giti cyanjye, ahubwo giturutse ku gushyirahamwe na bagenzi banjye ari nayo mpamvu ntazakirya njyenyije ahubwo tukaba tuzagisangirira hamwe. Ndabashimiye."

Bakame wavuze mu izina rya bagenzi be, na we yahamije ko bashimishijwe no kuba hari abantu babatekerezaho ndetse ngo ni ubwa mbere hateguwe ibihembo nk’ibi muri Rayon Sports.

Yagize ati " Kuva twagera muri Rayon Sports nibwo bwa mbere bibayeho. Ni ikintu cyiza cyo gutera imbaraga abakinnyi. Ni intera nziza yo kwishimirwa, yaba njyewe , yaba na bagenzi banjye.

Nkeka ko utibonyemo uyu munsi, ejo na we ashobora kwibonamo. Bizaterwa n’uburyo umukinnyi ari gukora. Twe iyo turi mu kibuga hari ibyo tutabona ariko mwebwe muri hanze hari ibyo mubona ...Niwo musaruro uvuyemo, ni ibintu twakwishimira uko turi hano.

Nta mukinnyi numwe utatunguwe n’iki gikorwa kandi buri wese cyamushimishije. Yaba ku ruhande rwanjye, yaba ku ruhande rwa bagenzi banjye, turaha felicitations Tchabalala kubw’iki gihembo atangiranye , akaba ariwe utubimburiye ...Ejo n’ejo bundi ni abandi. Harimo abakinnyi bato bagomba kukijyamo ..Harimo n’abashaje. Ni ingero zose muzafata bitewe n’uko buri mukinnyi atanze umusaruro. Iki gikorwa twakishimiye na bagenzi banjye."

Ivan Minnaert na we yashimiye Tchabalala umuhate akoresha mu ikipe ariko aboneraho kuvuga ko bose hamwe biteguye gukora amateka bakageza ikipe ya mbere y’u Rwanda mu matsinda ku rwego rwa Afurika.

Yagize ati " ...Umukinnyi ashobora gukora itandukaniro ariko gushyira hamwe nk’ikipe nibyo bihora imbere. Turashimira Tchabalala uburyo akora cyane ngo afashe ikipe. Ni byiza. Iyi kipe iri hano niyo izakora amateka ku banyarwanda.

Niyo kipe izakora amateka yinjire mu matsinda bwa mbere. Nibwo bwa mbere bizaba bibayeho ariko nkeka ko atazaba aribwo bwa nyuma bibayeho. Nitugaruka inaha nizera ko hazabaho iminsi 3 yo gukora ibirori kuko Rayon Sports ni 80% by’Abanyarwanda niyo mpamvu atazaba ari kubwa Rayon Sports tuzatsinda uriya mukino ahubwo ni k’u Rwanda rwose, ibyo turabizirikana."

Tchabalala yasinyiye gukinira Rayon Sports tariki 11 Mutarama 2018. Kuri uwo munsi ninabwo yagiye gusuhuza abafana bamwakira nk’Umwami.. Tshabalala yasinyiye Rayon Sports avuye mu ikipe y’Amagaju.

MG Best Player Award izajya itangwa buri kwezi gihabwe umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports muri uko kwezi. Mu mpera za saison nabwo hazahembwa umukinnyi witwaye neza , ahabwe 200.000 FRW naho umukinnyi ukiri muto mwiza wagaragaje impano na we azahabwe 100.000 FRW.

Ahishakiye Phias yatangaje ko amafaranga bageneye buri gihembo ashobora kwiyongera bitewe n’uko abafatanyabikorwa bazagenda biyongera.

Fan Club ya March Generation izajya itanga MG Best Player Award yashinzwe muri 2013 mu kwezi kwa 3 ari naho hakomoka izina ryabo ‘March’. Kugeza ubu ifite abanyamuryango 150. Ni bamwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho kuyiherekeza aho yagiye gukina hose ndetse ni imwe muri Fan Clubs zahembwe muzitwaye neza muri shampiyona Azam Rwanda Premier League 2016-2017 mu birori byabereye muri Marriot Hotel tariki tariki 9 Nyakanga 2017.

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports niwe wari umuhuza w’amagambo (MC)

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Ivan Minnaert na King Bernard bari bitabiriye iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere

Jannot Witakenge ( i bumoso) na Lomami Marcel bari bahari)

Myugariro Manzi Thierry

Mugemana Charles , umuganga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports uyimazemo imyaka isaga 20

Mugisha Francois (Master) na Niyonzima Olivier (Sefu) bakina mu kibuga hagati

Tchabalala na myugariro Mutzinzi Ange

Muhire Kevin

Rutanga Eric Akram

Nyezamu Ndayisenga Kassim

Kwizera Pierrot wabaye uwa kabiri mu matora yo mu kwezi kwa 2

Ismaila Diarra na Irambona Eric bari baje kwifatanya na mugenzi wabo wegukanaga igihembo

Abakinnyi bose bakoma amashyi yazanywe mu Rwanda na March Generation Fan Club

Ahishakiye Phias, Visi Perezida wa March Generation yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwereka abakinnyi ko batari bonyine, ko ahubwo bafite abafana babahora hafi

Ahishakiye Phias ashyikiriza Tchabalala igihembo cye

Tchabalala yishimiye igihembo yahawe

Bakame yashimye cyane March Generation kubwo kuzirikana abakinnyi no kurushaho kubatera imbaraga babereka ko bafite abakurikiranira hafi kandi babazirikana

Ivan Minnaert yashimye uruhare Tchabalala agira mu ikipe

Abahataniraga iki gihembo uku kwezi bafata ifoto hamwe n’umutoza ndetse na King Bernard

Abari baje bahagarariye March Generation bafata ifoto y’urwibutso na Tchabalala

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • karenzi

    Iki ni igikorwa kiza cyane muguteza imbere urwego mubakinnyi. Byaba byiza nandi ma fan clubs abitekerejeho bakegeranya ubushobozi noneho hakajya hahembwa byibura batatu bambere

    - 15/03/2018 - 23:43
  • Se7

    Iyi nkuru yanditse neza iraryoshye kuyisoma umuntu wayanditse yabikoze neza congz kuri Tchabalala kdi encore courage,na March generation yarakoze gutera motivation abakinnyi iki gikorwa nicyagaciro gakomeye kdi cyubaka ibigwi byumukinnyi

    - 16/03/2018 - 00:11
  • eliya

    Ariko muri gikona nta bakinnyi beza babamo ko ntarumva bahembye Umukinnyi mwiza.Bakopere gikundiro yacu.

    - 16/03/2018 - 08:55
  • Bravo

    Turabemera Sana

    - 7/02/2019 - 13:51
Tanga Igitekerezo