Taekwondo: Irushanwa rya Korean Ambassador’s Cup rigarukanye umwihariko

Korean Ambassador’s Cup 2019 , irushanwa rya Taekwondo rigiye gukinwa ku nshuro ya 7 rizaba ryihariye ugereranyije n’andi yabanje kuko yo hazaba harimo ibihembo by’amafaranga ku bakinnyi ndetse no ku makipe azahiga ayandi.

Umukino njyarugamba wa Taekwondo ni umuco w’abanya Korea nk’uko gushayaya no guhamiriza biba mu muco nyarwanda.

Ni yo mpamvu mu gihugu Korea y’epfo ifitemo Ambasade hategurwa irushanwa ryiswe ‘Ambassador’s Cup’, mu Rwanda, iryo rushanwa rikaba rikinwa muri Nzeri buri mwaka.

Iry’uyu mwaka rizaba kuva ku itariki ya 6 kugeza tariki 8 Nzeri 2019, ribere muri Petit Stade Amahoro i Remera. Rizahuza amakipe atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’azaturuka mu bindi bihugu.

Ambassador’s Cup 2019 biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi bagera 250 barimo abakobwa n’abahungu, bazarushanwa mu byiciro by’abakuze (Seniors), ingimbi (Juniors) ndetse n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo).

Kim Eung-Joong , Ambasadeli wa Korea mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ko bishimira urwego uyu mukino umaze kugeraho mu Rwanda kandi ko bazakomeza gushyiramo imbaraga ngo bawuteze imbere kuva mu bakiri bato.

Mbonigaba Boniface, umunyabanga mukuru wa Federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda yatangaje ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko bazatanga n’ibihembo by’amafaranga azaba aherekeje imidali bari basanzwe batanga.

Ati "Gutanga ibihembo by’amafaranga, ni intambwe duteye kuko ku isi hose ntahandi babitanga. Ubusanzwe hatangwa imidali, abakinnyi bagakinira kwesa imihigo no gusohokera ibihugu byabo. Twasanze ibihembo by’amafaranga ari ikintu gikenewe , tukayatanga ameze nka ‘motivation’ ku mukinnyi , nubwo amikoro ari make, tuzahemba abazegukana imidali ya zahabu."

Mbonigaba yakomeje avuga ko aba mbere mu bagabo n’abagore (abakuru) bazajya bahabwa ibihumbi makumbyabiri na bitanu (25.000 FRW), abafite ubumuga bahabwe ibihumbi makumbyabiri (20.000 FRW) naho mu bakiri bato, aba mbere bakazahabwa ibihumbi icumi ku begukanye imidali ya zahabu.

Ikipe ya mbere izahabwa 70.000 FRW, iya kabiri 50.000 FRW, na 30.000 FRW.

Mbonigaba avuga ko impamvu batangiriye ku mafaranga make ari ubushobozi butaraba bwinshi kandi ngo bakaba baba bagomba guhemba nibura abantu 80.

Ati " Tuba dufite ibyiciro byinshi bihatanirwa bityo ugasanga n’umubare w’abagomba guhembwa ari munini kuko tugeza ku bantu nibura 80 baba batsinze mu byiciro bitandukanye kandi turacyafite umuterankunga umwe gusa ariwe ambasade ya Korea mu Rwanda.

Mbonigaba yavuze ko abazitwara neza muri aya marushanwa bazitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Taekwondo babifashijwemo na Ambasade ya Korea mu Rwanda. Muri 2017 ubwo bayaherukagamo, hari umukinnyi wegukanyemo umudali wa ‘Silver’.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatwara agera kuri Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana atanu (5.500.000 FRW).

Taekwondo ni umukino nyarugamba ukomeje gutera intambwe mu Rwanda

Iyumva Regis, umuyobozi wa tekiniki muri Federasiyo ya Taekwondo

Mbonigaba Boniface, umunyabanga mukuru wa Federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda

Kim Eung-Joong , Ambasadeli wa Korea mu Rwanda ari nabo batera inkunga iri rushanwa kuva ryatangira gukinwa....hagiye gukinwa inshuro ya 7

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo