Skol igiye gufasha abakinnyi 7 b’abanyarwanda bagiye kumara iminsi 40 mu Bubiligi

Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Fly Cycling Club, bagiye gukina amasiganwa 25 mu Bubiligi ku nkunga y’uruganda Skol.

Kuri uyu wa Kane Saa mbili za mu gitondo, abakinnyi barindwi b’umukino w’amagare barahaguruka i Kigali berekeza mu Bubiligi, aho bazasiganwa bakanahakorera imyitozo.

Aba bakinnyi bakina mu ikipe ya Fly Cycling Club isanzwe iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, ni ubwa kabiri baza kuba berekeje muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Benurugo Emilienne ushinzwe kwamamaza ibikorwa mu ruganda rwa Skol, yatangaje ko uru rugendo rugamije guha amahirwe abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato, bakaba banabona amakipe yabigize umwuga hanze.

"Iyi minsi 40 aba bakinnyi bagiye kumara mu Bubiligi, dufite icyizere ko izaha amahirwe aba bakinnyi bakaba babona amakipe yabigize umwuga, kuko igihe bazaba batarushanwa bazaba bitoza, bitume banamenyera imibereho y’abakinnyi babigize umwuga"

Aba bakinnyi bazaba bari mu mugi wa Eeklo mu Bubiligi, bazaba bafashwa n’abatoza batandukanye barimo Issa ndetse na Adrien Niyonshuti uzwi cyane muri uyu mukino w’amagare.

Ntembe Jean Bosco, Umuyobozi wa Fly Cycling Club, yatangaje ko uru rugendo barwitezeho byinshi, cyane ko n’ubwo bajyagayo inshuro ya mbere byazamuye imikinire y’abakinnyi.

"Urugendo twakoze ubushize twakinnye amarushanwa 11, ubu yikubye kabiri kandi nyuma yo kujyayo abakinnyi bacu bagarutse batangira kwitwara neza mu marushanwa twagiye dukina, ubu dufite icyizere ko bizarushaho"

Abakinnyi bazerekeza mu Bubiligi

Icyiciro cy’ingimbi: Nsabimama Jean Baptiste w’imyaka 18, Hakizimana Félicien w’imyaka 18, Muhoza Eric w’imyaka 17.

Abatarengeje imyaka 23: Niyonshuti Jean Pierre w’imyaka 19 na Mutabazi Cyprien w’imyaka 19

Abakuru: Mugisha Moïse w’imyaka 22 na Dukuzumuremyi Fidèle w’imyaka 23.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo