Sitting Volleyball: Hagiye kuba irushanwa ry’Intwari ku nshuro ya gatatu

Tariki 25 na 26 Mutarama 2020, hateganyijwe kuzaba imikino y’irushanwa ry Umunsi w’Intwari z’igihugu muri Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball Heroes Tournament 2020”, ukaba usanzwe wizihizwa tariki 2 Gashyantare buri mwaka.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu ritegurwa na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda” ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe “CHENO”.

NPC Rwanda itangaza ko iri rushanwa ry’Intwari ry’uyu mwaka wa 2020, rizitabirwa n’amakipe 12, arimo amakipe umunani y’abagabo n’ane yo mu kiciro cy’abagore.

Aya makipe 8 yo mu kiciro cy’abagabo agabanyije mu matsinda 2 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4. Itsinda rya mbere A, ririmo; Gisagara, Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke. Itsinda rya kabiri B, ririmo; Gasabo, Karongi, Huye na Gicumbi.

Mu bagore; amakipe yose uko ari 4, akaba ari mu itsinda rimwe. Aya makipe ni; Bugesera, Gicumbi, Gasabo na Nyarugenge.

Mu mwaka ushize wa 2019, Gisagara yaje kwegukana igikombe k’iri rushanwa mu bagabo itsinze Gasabo bigoranye ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2 (30-28, 25-23, 17-25, 25-27 na 15-08) naho COTTRARU yaje kwegukana umwanya wa 3, itsinze Musanze amaseti 3 kuri 1.

Mu bagore, Bugesera yegukanye igikombe itsinze Gicumbi ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Gasabo yatsinze Musanze amaseti 3-0.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere muri buri kiciro yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’ amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 130, iya kabiri yahawe ibihumbi 80, naho iya 3 yahawe ibihumbi 50.

Ibi ni byo bikombe byahawe amakipe yabaye aya mbere mu bagabo n’abagore

Ikipe y’Akarere ka Gasabo yaje kwegukana umwanya wa kabiri ,mu irushanwa ry’Intwari rya 2019

Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwari, Gisagara yaje gutsindamo Gasabo amaseti 3 kuri 2

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome amurikirwa igikombe na Callixte kapiteni w’ikipe ya Gisagara

Abakinnyi b’ikipe y’Akarere ka Gisagara

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yifotozanya n’abakinnyi b’ikipe y’Akarere ayoboye

Abakinnyi b’ikipe ya Bugesera bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari batwaye mu kiciro cy’abagore

Gisagara bishimira igikombe k’irushanwa ry’Intwari bari bamaze kwegukana mu kiciro cy’abagabo

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome ashyikiriza igihembo kapiteni w’ikipe ya COTTRARU

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ashyikiriza kapiteni wa Gasabo, Semana Jean ibahasha irimo ibihembo bari batsindiye by’umwanya wa kabiri

AMAFOTO: MIHIGO SADAM

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo