Shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izaba yasubukuwe.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro Televiziyo Rwanda yari yakiriyemo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ndetse na Perezida wa Ferwafa Rtd Sekamana Jean Damascène, aho bagarukaga ku bijyanye n’icyicaro cya FIFA, Politike ya Siporo ndetse n’ibindi.

Yagize ati “Twaraganiriye na federasiyo zose kugira ngo twumve aho bageze gahunda yo gushyira hamwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko habayeho guteshuka … Batugaragariza aho ingamba bazigejeje, ziri ku musozo.”

“Twumvikana y’uko bagiye kubinoza, tugafatanyiriza hamwe tukabinoza ku buryo, sinavuga ngo mu byumweru bibiri ariko birashoboka ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu Shampiyona ishobora kongera igasubukurwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko noneho icyiza n’icyizere batugaragarije ni uko niyongera gusubukurwa, ibyabaye bitazongera, ahubwo noneho hazabaho kubahiriza no gukomeza …. abantu bakajya mu buryo bw’amarushanwa.”

Minisitiri Munyangaju yavuze ko ibyo baganiriye na FERWAFA bizashyikirizwa urwego rwashyizweho rusuzuma uko ingamba zo kwirinda COVID-19 mu gihugu zubahirizwa.

Ati “Turabibashyikiriza tukabereka ko turi tayari ku ruhande rwacu, ariko icyari gikomeye ni uko za federasiyo zumva ko zifite uruhare mu kwirinda COVID-19.”

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko biteguye gukina Shampiyona ubwo izaba ikomorewe ndetse nta mpungenge bafite ku buryo izakinwamo bitewe n’aho iminsi igeze.

Ati “Uko bimeze ubu igihe cyaragiye, iyo igihe kigenda wicara utekereza ibizakurikiraho. Bisobanuye ko uburyo izakinwa bizaturuka ku gihe bazaduha izatangirira …. Ababishinzwe bariteguye, ubu barabara iminsi, bagenda bahindagura uko iminsi igenda. Ingamba zari zihari ikibazo ni ukuzishyira mu bikorwa, icyo twagarutseho ni ukubikaza n’abo bireba.”

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2020/21 yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo guhera ku wa 12 Ukuboza 2020 nyuma y’uko hari amakipe amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Hari nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.

Umupira w’amaguru kimwe n’indi mikino ihuza abantu benshi kandi bakoranaho, ntiri mu cyiciro cya mbere siporo ziheruka gukomorerwa na Minisiteri ya Siporo ngo zisubukure imyitozo.

Amabwiriza rusange yo kwirinda COVID-19 aheruka gutangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare, azageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo