Shampiyona yigijwe inyuma kubera Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umunsi wa 29 n’uwa 30 ya Shampiyona izasubikwa kubera Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izatangira umwiherero ku wa 24 Gicurasi 2022.

Hagati ya tariki ya 3 n’iya 7 Kamena 2022, u Rwanda ruzakina na Mozambique ndetse na Sénégal mu mikino ibiri ibanza yo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2023.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yombi, Amavubi azatangira umwiherero tariki ya 24 Gicurasi, bikazatuma hasubikwa imikino y’Umunsi wa 29 n’uwa 30 ya Shampiyona yari gukinwa mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi.

Ingengabihe ivuguruye ya Shampiyona igaragaza ko Shampiyona izasubukurwa tariki ya 11 n’iya 12 Kamena hakinwa Umunsi wa 29 wa Shampiyona.

Umunsi wa 30 wa Shampiyona ari nawo usoza Shampiyona uzakinwa hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Kamena 2022.

Nyuma y’imikino 26 imaze gukinwa, APR FC ni iya mbere n’amanota 60, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 57.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izatangira umwiherero ku wa 24 Gicurasi 2022

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo