SG Sports yatangiye kwambika amakipe yo mu Rwanda (AMAFOTO)

Sosiyete ya SG Sports yatangiye kwambika amakipe yo mu Rwanda imyambaro myiza kandi iramba ndetse bakazajya bambika n’abafana b’amakipe bafitanye amasezerano imyenda isa neza n’iyo amakipe yabo yambara, ikintu impande zombi zemera ko kizagira uruhare mu gukurura abafatanyabikorwa benshi bikagira n’icyo byinjiriza amakipe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019 nibwo hatangiye ku mugaragaro ubufatanye n’amakipe 4 batangiye gukorana ku ikubitiro: AS Muhanga, Bugesera FC, Musanze FC na Kiyovu SC.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Onomo Hotel. Karenzi Sam usanzwe ari umunyamabanga wa Bugesera FC niwe wari uyihagarariye, AS Muhanga yo yari ihagarariwe n’ mubitsi wayo, Shema Olivier naho Bushayija Leonard Perezida w’agateganyo wa Kiyovu SC niwe wari uhagarariye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Simon Sanga wari uhagarariye SG Sports akaba n’umwe mu bayitangirije mu gihugu cya Tanzania mu myaka 3 ishize, yavuze ko ubusanzwe bari basanzwe bakorana n’amakipe y’iwabo muri Tanzania ariko bakaba barashatse kwagurira ibikorwa byabo no mu Rwaanda.

Ngo beretse amakipe atandukanye yo mu Rwanda uko umushinga wabo uteye, amakipe 4 yavuzwe haruguru aba ariyo aba aya mbere mu gusaba ko bakorana.

Simon Sanga avuga ko kuko bari bizeye uburambe n’ubwiza bw’ibikoresho byabo, ngo niyo mpamvu batahise bihutira gusaba amafaranga, ahubwo basabye amakipe ko yazishyura nyuma amaze kugezwaho ibikoresho byose bumvikanye.

Ibi binemezwa na Sam Karenzi. Ati " Ikintu bakoze kikadushimisha ni uko wabonaga badafite inyota y’amafaranga, ahubwo wabonaga ko bashishikajwe no kubanza gutanga serivisi. Abandi arabanza akakuzanira icyo kukwerekeraho (sample), ikoze neza ariko yajya kuzana akazana ibitandukanye n’ibyo yakwerekeyeho."

Yunzemo ati " Nkeka ko bo babikoze kuko bari bazi neza ko bafite ibintu biramba kandi byiza. Twashimye imikorere yabo, nibigenda neza tuzasinyana amasezerano y’igihe kirekire kuko ugereranyije n’amafaranga twari dusanzwe dutanga ku myambaro, bo bagabanyijeho nka 1/2 kandi banaduha imyambaro myiza."

Karenzi yakomeje avuga ko ubu Bugesera FC yambikwa na SG Sports, kuva ku ikipe nkuru kugeza kuri ’academie’ yabo.

Imyambaro ihurirahe no kwinjiriza ikipe ?

Simon Sanga yasabye abayobozi b’amakipe kumva ko gukomera kw’ikipe bidaherera gusa mu mabara ahubwo binajyana no kwambara umwambaro w’ikipe wihariye atari ukwambara Nike hejuru hasi ngo bambare Puma cyangwa se ngo ikipe ibe yambaye imyambaro idasa n’iyabafa cyangwa se bidahuje umwimerere.

Yavuze ko iwabo muri Tanzania, bamaze gutangira kubyumva kuko ngo nibura ku mukino wa Simba SC, mu bafana 60.000, nibura 50.000 baba bambaye imyenda y’ikipe. Yavuze ko abayobozi b’amakipe bakwiriye gushakira n’ahandi bakura amafaranga atari gusa ava ku kibuga kuko ngo no kugura imyenda byajya bibafasha kwinjiza amafaranga yafasha gutunga ikipe.

Ati " Tuje gufatanya n’amakipe, kubambika no guhangana na brands zitwa ko zikomeye. Ndabasaba nk’abanyamakuru kujya musobanurira abayobozi ko kwambara neza kw’ikipe zabo nabyo biri mu bigaragaza ko zikomeye."

Sanga yasobanuye ko ku isi nta kipe yigeze ibeshwaho gusa n’amafaranga ikuye ku kibuga kuko ngo inaha mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ikipe itsindwa imikino 2 gusa, abafana bagatangira gucika ku kibuga.

Yahereye aho avuga ko nibura buri kipe yari ikwiriye kujya igira imyambaro y’abafana nayo yajya iyifasha kugira icyo yinjiza mu buryo 2 kandi bukomeye.

Ati " Uretse no kuba abafana iyo bambaye imyenda isa n’iyi kipe uba ubona ubukomere bw’ikipe, ariko iyo myambaro iyo iguzwe n’abafana hari icyo byinjiriza ikipe ndetse bikaba byanakurura abafatanyabikorwa kuba baza kwamamaza muri iyo kipe kuko baziko ahantu hose bazajya bagaragara kuko abafana nabo bazajya bambara imyenda iriho sosiyeti zabo."

Yatanze urugero kuri Kiyovu SC yatangije ubufatanye na UAP. Kuri we ngo ijoro rimwe gusa yari amaze mu Rwanda ryari rimuhagije ngo abashe kumenya UAP kubera umwambaro wa Kiyovu SC yabonye ariko ngo bikaba byari bumugore kubibona kubyapa byamamaza ku mihanda.

Kubwa Sanga, ngo amakipe akwiriye gushaka imyambaro myiza y’abafana ariko iri ku giciro gito buri wese yabasha kwibonamo aho kugurisha umufana umwenda uhenze cyane kandi nawo utaramba.

Abajijwe icyo bizajya bisaba ngo bakorane n’amakipe yo mu Rwanda, Sanga yavuze ko bazakorana n’abantu bumva icyerekezo barimo.

Ati " Tuzakorana n’amakipe tutitaye uko angana , icya ngombwa ni uko duhuje ibitekerezo. Ntabwo waba ikipe ikomeye udakora nk’ibyo amakipe akomeye. Ikipe ikomeye yigira ku bakora ibyiza."

Avuga ku mwihariko wa SG Sports, Sanga yagize ati " Itandukaniro ni uko dutanga byose kugeza kuturinda ntoki tw’abanyezamu. Nitwe gusa dutanga quality abakinnyi bashobora kumarana umwaka kandi bikiri bizima. Amakipe tuzajya twambika muzajya mubona itandukaniro yakinnye n’andi tutambitse....muzajya mubona uko n’abayobozi babo bazajya baseruka bambaye."

Simon Sanga avuga ko bazafatanya n’amakipe abyifuza gushyiraho amaduka yayo ku buryo abafana bazajya babona ibikoresho by’ikipe bifuza kandi ku giciro kibanogeye.

Muri SG Sports banatangaza ko bafite imyambaro y’amakipe muri Basketball Volleyball, Netball n’iyindi.

Patrick Namenye uhagarariye SG Sports mu Rwanda niwe wayoboye umuhango wo gutangiza ubu bufatanye

Shema Olivier , umubitsi wa AS Muhanga

Bushayija Leonard Perezida w’agateganyo wa Kiyovu SC niwe wari uhagarariye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru

Simon Sanga , umuyobozi mukuru wa SG Sports

Ati " Amakipe akomeye agaragarira ku myambarire yayo ndetse n’uburyo abafana bayo baba bambaye ibisa n’ikipe yabo"

Sam Karenzi avuga ko bashimye serivisi za SG Sports kuko ukwezi kumwe gusa bari babagejejeho imyambaro, bituma batangira Shampiyona ntakibazo bagize

Theodore Ntarindwa, umwe mu bayobozi bakuru muri Kiyovu na we yavuze ko ubu buryo bugiye gutuma abafana bifuzaga kugira uruhare mu gufasha iyi kipe babona uko bayifasha banambaye neza

Abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye

Simon Sanga yemeje ko kugurisha imyambaro ku bafana byajya bigira icyo byinjiriza amakipe yo mu Rwanda aho gutegerereza ku yinjira ku kibuga gusa

Kiyovu SC iri mu makipe azajya yambikwa na SG Sports

Bugesera FC nayo izajya iserukana imyambaro ya SG Sports

Shema Olivier , umubitsi wa AS Muhanga na we yishimiye imyambaro irimo n’iyagenewe abayobozi bakorewe na SG Sports

Musanze FC nayo uyu mwaka yambitswe na SG Sports

SG Sports yatangiye kwambika amakipe yo mu Rwanda, ikorana n’inganda zo mu bihugu bitandukanye birimo Turukiya, u Bushinwa, Vietnam na Pakistan

Nsengiyumva Gakwavu Sidick wa Radio na TV 1O wari waje mu kiganiro n’abanyamakuru yahawe impano y’umwambaro wa Kiyovu SC afana

AS Muhanga ikina yambaye imyambaro yambitswe na SG Sports

Musanze FC

SG Sports itanga imyambaro yose kugeza no ku makote nk’iri Kambale Salita ari kwishyushyanya

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo