Seninga yasheshe amasezerano yo gutoza Bugesera FC

Seninga Innocent usanzwe atoza Bugesera FC yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano kubera ko batubahirije amasezerano bagiranye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 nibwo Seninga Innocent yandikiye ubuyobozi bwa Bugesera FC abumenyesha ko yifuza gusesa amasezerano kuko ngo hatubahirijwe ingingo ya 3 mu masezerano bagiranye n’ibika byayo byose.

Muri iyo baruwa , akomeza avuga ko ashingiye ku ngingo ya 7 y’ayo masezerano yeremrera buri ruhande rwose rushatse gusesa amasezerano ko rumenyesha urundi mbere y’iminsi 15 , yagize ati " Mbandikiye mbasaba gusesa amasezerano y’akazi twari dufitanye yo gutoza ikipe ya Bugesera FC kubera impamvu nasobanuye ruguru ahubwo mbasaba ko mwanyishyura ibirarane by’imishahara y’amezi 2 mumfitiye ndetse nanjye ngakora ibisabwa n’amategeko hiyongereyeho ibihumbi magana atanu byasigaye kuri ’Installation.’"

Yakomeje agira ati " Mboneyeho n’umwanya wo gushimira ku cyizere mwangiriye , mbizeza ubufatanye mu gihe kindi cyose muzankenera bitandukanye n’akazi ka buri munsi . Ndashimira abo twakoranye , igihe tumaranye , abakinnyi , abatoza, abayobozi ndetse n’abaturage ba Bugesera ku ruhare rwabo mu kudushyigikira."

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Sam Karenzi , umunyamabanga wa Bugesera FC yatangaje ko na we aribwo akibona ibaruwa bityo ko agiye gusuzuma akareba impamvu nyazo zaba zateye Seninga kwandika asesa amasezerano.

Abajijwe niba atari ibirarane by’imishahara itumye asezera, Sam Karenzi yatangaje ko ukwezi kwa Gashyantare 2019 ariko gusa batarahemba. Ukundi ngo ni uku kwa Werurwe kutararangira.

Tariki 26 Kanama 2018, Seninga Innocent nibwo yasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza Bugesera FC. Icyo gihe yatangarije Rwandamagazine.com ko bamuhaye intego yo kuzamura ikipe no kuzamura urwego rw’abakinnyi.

Seninga Innocent yahoze atoza Police FC nyuma aza gusezera ku mirimo ye yamaze. Muri Nyakanga 2016 nibwo Seninga yagizwe umutoza mukuru wa Police muri avuye muri Etincelles. Yinjiye mu ikipe ya Police FC asimbuye Cassa Mbungo Andre. Yahise asinya umwaka umwe, uza kongerwa ariko ntiyawurangiza kuko yasezeye ku mirimo ye Shampiyona itarangiye asimbuzwa Albert Mphande.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Seninga yasinyiye gutoza Musanze FC kuyitoza imikino yari isigaye. Yayisanze ku mwanya wa 10 , Shampiyona isoza ayigejeje ku mwanya wa 9. Icyo gihe yari yahawe intego zo kuyigeza ku mwanya wa 6 cyangwa uwa 7.

Nyuma y’umunsi wa 21 wa Shampiyona, Seninga asize Bugesera FC ku mwanya wa 10 n’amanota 24.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ganza

    Andika ubutumwa
    abayobozi b’amakipe nibo bavanga ibintu muma equipe,bigira abantu bazi iby’umupira bakivanga mu kazi k’abatoza!!

    - 19/03/2019 - 08:52
Tanga Igitekerezo