Mu mukino usoza Phase Aller, Niyonzima Olivier Sefu yongeye gutsindira Rayon Sports ariko kui iyi nshuro atsinda igitego cyiza cyane mu gihe Yannick Mukunzi yatsinze igitego cyo gusezera ku bafana ba Rayon Spots ubwo ikipe ye yatsindaga Marines FC 2-0.
Ni umukino wari wakiriwe na Marines kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Rayon Sports itsinda igitego cya mbere ku munota wa 68 cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu, nyuma y’akazi kari kabanje gukorwa na Caleb na Sarpong. Ni igitego yatsinze yirengeje umupira atareba mu izamu ( Garrincha ).
Ku munota wa 81 nabwo Sefu yakoreweho Penaliti ku mupira yari ahawe na Sarpong Michael yinjizwa neza na Yannick Mukunzi wakinaga umukino we wa nyuma.
Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 31 inyuma ya APR FC ifite 32 mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 15 na Police FC ndetse n’ikirarane ifitanye na Sunrise FC.
Robertinho na Ramazan basohoka mu rwambariro
11 Marines FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Mugheni Fabrice witwaye neza kuri uyu mukino nyuma yo kuva mu mvune
Yannick yakinaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports
Mu minota ya mbere y’umukino, umukinnyi wa Marines FC yakoze umupira, Uwikunda Samuel yemeza ko atari Penaliti nubwo abakinnyi ba Rayon Sports bayisabaga
Sarpong yari acungiwe hafi cyane
Igitego Sefu yatsinze atareba mu izamu
Bishimira igitego cya Sefu
Sefu yatsinze igitego anakorerwaho Penaliti
Yannick atera Penaliti
Manzi Thierry yasoje umukino ashimira Imana
Amafoto menshi n’inkuru irambuye ni mu nkuru zacu zitaha
PHOTO:RENZAHO Christophe
Gikundiro
Ibyo nibyo dushaka Ntakongera gukora ikosa ryo gutakaza amanota. Courage basore bacu. Mutangire imyiteguro ya Agaciro cup tuzakibike ubugira 3 twikurikiranya.
Alfa
oh Rayon
nzakugwa inyuma nukuri
Yannick mwifurije kuzahirwa kumugabane w’iburayi
umukunxi
mwakoze kuhatubera turabemera turabakundaaaa Cyn rwandamagazine.com