Sefu yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ukuboza muri Rayon Sports - AMAFOTO

Umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Rayon Sports, Niyonzima Olivier bakunda kwita Sefu yahawe igihembo na Skol cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2018 mu ikipe ye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019, ubera mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Ubusanzwe iki gihembo cyari gisanzwe gitangwa na Fan Club ya March Generation , nyuma uruganda rwa Skol rusaba ko narwo rwagira uruhare rushyiraho kugira ngo cyongererwe agaciro.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo bwa mbere hari hatanzwe igihembo uruganda rwa Skol rufatanyije na March Generation Fan Club.

Igihembo cy’ukwezi k’Ukuboza 2018 cyahatanirwaga na Niyonzima Olivier Sefu, Michael Sarpong na Manzi Thierry.

Sefu yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri uko kwezi kubera imipira 4 yahaye ba rutahizamu (assists) , anatsinda igitego.

Sefu yashyikirijwe igihembo ndetse anahabwa amafaranga ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibicuruzwa mu ruganda rwa Skol, Benito Karemera yatangarije abanyamakuru ko bazagenda bongera agaciro k’iki gihembo bakurikije uko abafana bazagenda bacyitabira.

Yakomeje avuga ko gutanga iki gihembo bigirira akamaro Rayon Sports ndetse nabo bakabyungukiramo nk’abafatanyabikorwa bayo.

Ati " Intego ya Skol ni ukugirango tubashe gutera imbaraga abakinnyi. Buri wese aba afite uko yitanga. Umukinnyi uba witanze kurusha abandi aba akwiriye gushimirwa ku bikorwa ageza ku ikipe . Nibwo buryo twahisemo kwifatanya n’abafana n’izindi fan Clubs."

Benito yakomeje avuga ko mu gutora umukinnyi w’ukwezi bifashisha umutoza n’abamwungirije ndetse n’abanyamakuru , bagahitamo abakinnyi 3 bashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, hanyuma amajwi avuyemo akaba ariyo agenderwaho.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Sefu yatangaje ko abyishimiye ariko anashimira bagenzi be kuko ngo atari kubyigezaho wenyine.

Ati " Ni ibintu binshimishije cyane kuba negukanye iki gihembo. Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye dukinana kuko sinjye gusa wabyifashije. Kugera kuri ibi ngibi twarafatanyije."

Kuba ngo asigaye atsinda ibitego binafasha ikipe ye kandi atari asanzwe abimenyereweho, Sefu yavuze ko umutoza Robertinho ariwe wamubwiye ko na we afite ubushobozi bwo gutsinda.

Ati " Umutoza yambwiye ko nanjye mfite ubushobozi bwo gutsinda, atari ugukina gusa mpereza imipira abatsinda. Nanjye nigiriye icyizere , mbasha kumva ko mu gihe ba rutahizamu batabonye igitego nanjye mfite ubushobozi bwo kuba natsinda, niyo mpamvu ubona nanjye nsigaye nsinda cyane."

Igihembo yahawe yavuze ko ari ikizamufasha gukomeza gukora cyane. Yashimiye abafana ba Rayon Sports , abasaba gukomeza kubaba inyuma.

Ati " Iyo ibintu nkibi bibaye, bituma n’abandi bakinnyi bagenzi banjye bakomeza gukora cyane. Abafana batugume hafi. Turabashimira ibyo bagenda bakora kandi turabibona."

Kuba basoje igice cya mbere cya Shampiyona batsinda, Sefu yavuze ko biri gutanga isura nziza akaba na we ngo afite icyizere ko imikino yo kwishyura ya Shampiyona bazayinjiramo bemye.

Ahishakiye Phias, Visi Perezida wa March Generation yavuze ko bishimiye uko igikorwa cyagenze ndetse ngo bakazarushaho kukinoza tariki 11 Gashyantare 2019 ubwo hazaba hatorwa umukinnyi witwaye neza muri Mutarama 2019.

Ati " Twatangiye duhemba 50.000 FRW , tugahemba hari abantu batarenga 20 ariko niba hari imbaga ingana gutya, twarazamutse. Amafaranga yazamutse agera ku 100.000 FRW kandi azagenda yongerwa ndetse tukifuza ko cyarenga ahangaha kigeze."

Gufatanya na Skol yavuze ko bibereka ko igitekerezo bagize ari cyiza cyane. Bashimiye ubufatanye n’uru ruganda rusanzwe n’ubundi ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports bafana kandi ngo banahaye ikaze abandi bafatanyabikorwa bashaka gukomeza gufatanya nabo.

Si Sefu gusa wahembwe kuko Skol yanahembye abafana 2 bitwaye neza mu irushanwa ryari ryateguwe n’uru ruganda ry’umukino wa Kicker. Bashyikirijwe televiziyo za Flat Screen buri umwe.

Muri Kamena 2017 nibwo Sefu yari yongereye amasezerano y’imyaka 2 agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino. Sefu yasinye iyo myaka nyuma y’indi 2 yari ayimazemo avuye mu Isonga FC.

Abafana bari bitabiriye iki gikorwa

Umwe mu bahembwe Flat Screen

Abafana bahawe Flat Screens nyuma yo gutsinda mu irushanwa ry’umukino wa Kicker

Bishimiye Flat Screens bahembwe na Skol

Abafana bazanye Sefu kuri Stage bamuteruye

Uhereye i bumoso: Ahishakiye Phias, Visi Perezida wa March Generation, Benito Karemera, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibicuruzwa mu ruganda rwa Skol na Uwimana Jeanine umunyamabanga wa March Generation

Sefu yishimiye iki gihembo

Benito yashimiye Sefu uko yitwaye mu kwezi k’Ukuboza 2018

Bamwe mu banyamuryango ba March Generation baje kwishimana na Sefu

Sefu yavuze ko abikesha gukorana na bagenzi be

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • hey

    Ahubwo niyo bamuha nicyukwa1 agenda akijyanye kuko ibyo yakoze bimwemerera nacyo kucyegukana. Sefu kuva yakandagira muri rayon ntamunsi numwe yagaragaje ubunebwe, akora nkuwikorera, ejobundi Rugwiro mugikombe kintwari azamwumva. mbisubiremo committee bongerere amasezerano sefu kandi ariya bagurishije abakinnyi bayamuhe yose, banamuhe agashara keza. umwaka utaha naba akina inyuma ya muhadjil amakipe tuzayababaza

    - 23/01/2019 - 11:33
Tanga Igitekerezo