Scandinavia WFC yanyagiye AS Kabuye yuzuza imikino 11 idatsindwa (AMAFOTO)

Scandinavia WFCitsinze AS Kabuye 4-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’abagore.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019 ubwo hakinwaga umunsi wa 11 wa shampiyona. Ikipe ya Scandinavia WFC yari ku mwanya mbere yakiriye AS Kabuye yari ku mwanya wa 8 . Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ubona amakipe yose asatirana gusa Scandinavia WFC ikanyuzamo igatera mu izamu. Ku munota wa 7 , Uwimana Zawadi yahawe umupira na Uwamahoro Claire atera ishoti rikubita igiti cy’izamu.

Ikipe ya Scandinavia WFC yari iri mu rugo ndetse inafite umwanya wa mbere itashakaga kurekura yafunguye amazamu ku munota wa 19 ku gitego cyatsinzwe na Nyirahafashimana Jeanne ku mupira mwiza yari ahawe na Uwimana Zawadi. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko igice cya mbere kirangira ntakindi gitego kigiye mu izamu.

Igice cya Kabiri cyatangiye ubonako Bizumuremyi Radjab aje ashaka gukina umupira wihuta usatira izamu . Yasimbuje Anne Marie yinjizamo Kankindi Fatuma waje guhindura ibintu kuko Scandinavia WFC itangira gusatirana umuvuduko.

Ku munota wa 51 Uwimana Zawadi yacenze abugarizi ba AS atsinda igitego cya 2 AS Kabuye isa nkaho itangiye kugarira ngo itinjizwa byinshi gusa. Ku munota wa 60 Uwihirwe Kevine Matanya yateye ishoti rikomeye cyane ribyara igitego cya gatatu.

Bizumuremyi Radjab yahise akora impinduka yinjiza Ukwinkunda Jeanette akuramo Uwamahoro Claire.

Scandinavia WFC yaje gushyiramo igitego cy’agashyinguracumu ku munota wa 76 cyatsinzwe na Mukandayisenga Nadine umenywereho kurekura amashoti aremereye. Ni ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Nyuma y’uyu mukino, Scandinavia WFC yahise yuzuza imikino 11 idatsinda ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 33. Ikurikiwe na AS Kigali ya 2 ifite amanota 30. Rugende WFC niyo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 mu mikino 11.

Urutonde rw’agateganyo

11 Scandinavia WFC yabanje mu kibuga

11 AS Kabuye WFC yabanje mu kibuga

Scandinavia WFC imaze imikino 11 idatsindwa

PHOTO: Umurerwa Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo