Sadio Mané yaciye amarenga ku hazaza he

Sadio Mané avuga ko azatanga igisubizo "cyihariye" kuri ejo hazaza he muri Liverpool nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions League uzayihuza na Real Madrid ku wa gatandatu.

Barcelona na Bayern Munich zombi zavuzwe ko zifuza kugura Mané, w’imyaka 30, mu kwezi kwa gatandatu uzaba utangiye umwaka wa nyuma wa kontaro ye.

Ariko Liverpool ifite icyizere ko izagumana uyu rutahizamu w’Umunya-Sénégal, wamaze gutsindira igikombe cy’Afurika ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye, igikombe cya Carabao Cup hamwe n’igikombe cya FA Cup muri uyu mwaka w’imikino.

Mané yagize ati: "Ntekereza ko igisubizo nshobora gutanga ubu ni uko numva meze neza cyane".

"Nshishikariye umukino wo ku wa gatandatu, icyo ni cyo gisubizo ngomba gutanga mbere y’umukino wa nyuma. Ariko muzagaruke ku wa gatandatu nzabaha igisubizo cyiza cyane mushaka kumva, rwose. Kirihariye. Icyo gihe nzabaha icyo mushaka kumva cyose.

"Nkunda ibyo ndimo gukora kandi buri gihe cyose nditanga. Ndimo gukora cyane buri munsi mu kibuga no muri ’gym’ [aho gukorera imyitozo ngororamubiri] kandi ngenda mba neza kurushaho, icyo ni cyo cy’ingenzi cyane. Ndimo gukora uko nshoboye kose mu gufasha ikipe".

Hamwe na ba rutahizamu bagenzi be Mohamed Salah, uzuzuza imyaka 30 mu kwezi kwa gatandatu, na Roberto Firmino, uzuzuza imyaka 31 mu kwezi kwa cumi, Mané yagize uruhare rukomeye mu byo Liverpool yagezeho mu myaka ya vuba aha ishize.

Uko ari batatu bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Champions League mu 2019, no mu mwaka wakurikiyeho isoza igihe cy’imyaka 30 yari imaze itegereje, yegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League.

Ariko bose uko ari batatu bashobora kuyivamo ku buntu ku mpeshyi itaha. Mané yanze kwinjira mu byo gusubiza kuri ejo hazaza he ubwo yari abajijwe icyaba Real iramutse imwegereye imusaba kuyikinira.

Nk’ikipe yo mu mahanga, Real ishobora gutangira gukorana ibiganiro na we guhera mu kwezi kwa mbere mu 2023.

Yasubije ati: "Ikibazo cyiza, ariko icyo nshaka kuvuga ubu ni uko nshishikariye byuzuye Champions League no kuyitsindira, ni byo by’ingenzi cyane kuri jyewe no ku bafana ba Liverpool".

"Rwose nzakora ikintu icyo ari cyo cyose gishoboka mu gutuma Liverpool itsinda umukino.

"Ntekereza ko twese twibagiwe ibyabaye mu 2018. Ni byo koko Real Madrid ni yo kipe yari imeze neza cyane icyo gihe kandi yaribikwiye kuba yaratsinze umukino, ariko uyu uzaba ari umukino utandukanye".

Umukandida kuri Ballon d’Or?
Mané yitwaye neza ku mukino wa nyuma wa Champions League, bishobora kumwongerera amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi warushije abandi bakinnyi ku isi kwitwara neza muri uyu mwaka cya Ballon d’Or.

Mu kwezi kwa kabiri yafashije Sénégal kwegukana igikombe cya CAN/AFCON.

Yizeye ko yaba umukinnyi wa kabiri wenyine w’Umunyafurika, nyuma ya George Weah mu 1995, washobora kwegukana icyo gihembo, nubwo na Salah na we yaba mu bo bahatanira icyo gihembo.

Ku kuba hari ubucye bw’Abanyafurika begukana icyo gihembo, Mané yongeyeho ati: "Ni ukuri. Niba mwebwe mubivuga, ni iki jyewe ubwanjye navuga? Birababaje".

"Iki gikombe, igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ni kimwe mu bikomeye cyane kuri jyewe, kandi ni cyo gikomeye cyane natsindiye mu buzima bwanjye, kandi kuba nta mukinnyi w’Umunyafurika watsindiye Ballon d’Or nyuma ya George Weah rwose birababaje.

"Gutsindira Champions League birihariye. Mfite amahirwe yo kugikinira nanone kandi tuzakora ibyo dushoboye byose ngo tugitsindire, ubundi turebe ikizaba, n’iyo Ballon d’Or."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo