Sadate yahererekanyije ububasha na Murenzi Abdallah

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 saa munani nibwo habaye umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate iherutse kweguzwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’iya Murenzi Abdallah, yahawe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu nzibacyuho y’iminsi 30.

Ni umuhango wabereye kuri RGB, witabirwa na Sadate ndetse na Komite yari ayoboye ndetse na Murenzi Abdallah nka Perezida w’inzibacyuho, Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire bagize iyi komite.

Impinduka mu buyobozi bw’Umuryango Rayon Sports zabaye nyuma y’isesengura ry’ibibazo byawo RGB yatangiye gukurikirana muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko muri iri sesengura bakoze basanze Rayon Sports ifite ibibazo bishingiye ku mategeko n’imiterere.

RGB yavuze ko kuri ubu bigaragara ko hari Rayon Sports ebyiri; aho Rayon Sports Club yemejwe n’iteka rya Mininisitiri mu 1968 itandukanye na Association Rayon Sports yashinzwe mu 2013.

Yavuze ko kandi uyu muryango ufite ikibazo cy’icyicaro cy’aho ubarizwa kuko kuri ubu hagaragara hane harimo i Nyanza, Kicukiro na Gasabo ahakoreraga Munyakazi Sadate.

Ikindi cyagaragaye muri Rayon Sports ni uburyo yahinduye ikirangantego cyayo bitamenyeshejwe inzego zibishinzwe ndetse no kuba mu nzego ziyigize harimo izifite ubuzima gatozi kandi ubwayo atari impuzamiryango.

RGB yavuze ko Rayon Sports ifite ikibazo kijyanye n’ikoreshwa nabi ry’umutungo, aho kuri ubu nta bihumbi 200 Frw ifite kuri konti zayo, ikaba yarigeze kugiraho ibihumbi 10 Frw muri Nyakanga 2019 mu gihe kuri ubu ifite umwenda wa miliyoni 800 Frw .

Yagaragaje uburyo muri Rayon Sports hatangazwa raporo zitari ukuri cyane ku bijyanye n’amafaranga yinjira ku bibuga, ayasohotse cyangwa ayatanzwe n’afatanyabikorwa.

Urwego rw’Imiyoborere rwavuze ko kandi rwasanze mu bikombe bigera kuri 20 Rayon Sports yatwaye, kimwe gusa cyari cyibitse mu biro bya Munyakazi Sadate ari cyo kigaragara.

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho izakora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.


Murenzi Abdallah


Twagirayezu Thadee


Me Nyirihirwe Hilaire

Munyakazi Sadate wahererekanyije ububasha na Murenzi Abdallah

Andi mafoto menshi ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo