Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuguma mu murongo mwiza wo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Ku munota wa 38’ w’umukino nibwo myugariro Manzi Thierry yahagurukije abafana ba Rayon Sports nyuma yo kwinjiza igitego cyayoboye umukino ukarinda urangira.
Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 49, APR FC igakurikiraho n’amanota 41, mu gihe Rayon Sports isigaje umukino umwe w’ikirarane izahuramo na Sunrise FC. Iramutse itsinze ikirarane cya 3, Rayon Sports yaba irusha APR FC iyikurikira amanota 11, kikaba cyaba ari ikinyuranyo gikomeye cyafasha Rayon Sports kuba yaba iri kurushaho gushimangira kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Nyuma y’umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports, haba abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, bagaragazaga ibyishimo byinshi. Ibi ninako byari bimeze ku ruhande rw’abafana , by’umwihariko ku mufana Rwarutabura wamaze iminota igera kuri 5 arira amarira y’ibyishimo kubera intsinzi y’uyu munsi yatumye ikipe ye ikomeza gukabakaba igikombe cya shampiyona.
MU MAFOTO, UKU NIKO BYARI BYIFASHE MU KIBUGA
Umupira si intambara...Evariste, nyezamu wa Rayon Sports arasuhuzanya na Mubumbyi Bernabe wa AS Kigali , mbere y’uko umukino utangira
Abatoza bombi nabo babanje kuganira mbere y’umukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama mbere y’umukino
Ku rundi ruhande , AS Kigali nayo irajya inama
AS Kigali yatangiye igerageza kugumana umupira kurusha Rayon Sports
Mu minota ya mbere, AS Kigali yanyuzagamo ikabona Coup Franc zashoboraga kuvamo ibitego
Kayumba Soter, kapiteni wa AS Kigali ku mupira
Ntabwo wari umukino woroshye
Kodo ntakiri umukinnyi muri AS Kigali ahubwo asigaye ari umwe mu batoza
Kodo agira inama abakinnyi ba AS Kigali
Hagati mu mibiga, bahanganiye umupira
Nibi bibaho mu kibuga
Mu kirere naho barahahanganira
Pierrot na Sefu hagati mu kibuga
Pierrot ku mupira hagati mu kibuga.... nk’ibisanzwe niwe wari urufunguzo rw’umukino ku ikipe ya Rayon Sports
Uyu niwo bita umutego w’umuranduranzuzi
Ikiganiro hagati cya Thierry na Kevin mbere ya Coup Franc yavuyemo igitego...’Umva Kevin!umupira uwushyire ku mutwe ubundi nkwereke uko intama zambarwa
Cyagezeemoooo
Thierry ashimira Kevn wamuhaye umupira wavuyemo igitego
Pierrot ashimira Manzi Thierry ku gitego yari amaze gutsinda
Buri wese amaso aba ayahanze aho umupira werekeza
Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi
Aba nibo bari baje gufana AS Kigali
Nova Bayama ku mupira
Muhire Kevin witwaye neza muri uyu mukino
Bate Shamiru, nyezamu wa AS Kigali yanyuzagamo agakuramo imipira ikomeye
Tidiane Kone yitegura kujya mu kibuga, abanza kumva amabwiriza y’umutoza we Masoudi Djuma
Yahise atangira akazi
Manzi Thierry watsinze igitego cyatandukanyije amakipe yombi
Nubwo ikipe yabo yari yatsinze igitego, abafana bakurikiraga umupira bibaza niba AS Kigali itari bucyishyure
Abenshi baba bareba umupira, banawumva kuri Radio
’Bwana Masoudi Djuma , subira inyuma dore warenze ahagenwe guhagarara’...Arbitre nyihanganira mbabwire andi mayeri dore iminota igeze ahakomeye
Eric Nshimiyimana ntako atagize
Cyubahiro Janvier wa AS Kigali agerageza kurwanira umupira
Moussa Camara ukigowe no kongera gutsinda ibitego
Manishimwe Djabel winjiye mu kibuga asimbuye Muhire Kevin
Uyu mufana aritegereza abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze kwegukana amanota 3
Masoudi Djuma yipfuka mu maso ubwo umukino wari ukirangira kubera ibyishimo
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, ntiyari yishimye habe na mba
Mwihangane sha!
Nk’uko bisanzwe, nyuma y’umukino, abafana ba Rayon Sports bashimiye abakinnyi
Byari ibyishimo ku bakinnyi Rayon Sports
...no ku ruhande rw’abafana byari uko...
Allo! Allo, noneho uzongera kujya impaka?Igikombe turagitwaye, izuba riva!Dushyizemo ikinyuranyo cy’amanota 8 yose! Umukeba ntiyabasha kuyakuramo ahubwo tuzayongeraho andi....
Rwarutabura ntiyabyumvaga neza
Rwarutabura yerekana ko Imana ariyo ibikoze
Amarira y’ibyishimo yamuzenganga mu maso
Kubaka izina si umukino...mu gihe Rwarutabura yari atarashira impumu, abandi bamwifotorezagaho
Rwarutabura ashimira Imana
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE/ Rwandamagazine.com
Inkuru bijyanye:
Manzi Thierry yafashije Rayon Sports gukoza imitwe y’intoki ku gikombe- AMAFOTO
Faustin
sha igikombe nicyacu.aba basore bakoze.