Rwamagana City FC yongeye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu 2016, ni nyuma y’uko yatsinze Interforce FC ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.
Gutsinda uyu mukino wabereye mu Bugesera kuri iki Cyumweru byatumye Abanya-Rwamagana bazamuka ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.
Interforce FC yari yawakiriye, yafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na Uwimana Emmanuel Nsoro ku munota wa 62.
Kabagema Bashiru yishyuriye Rwamagana City FC nyuma y’umunota umwe mu gihe Muganuza Jean Pierre bakunda kwita Kavumbagu yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 90.
Ku mukino wa nyuma usoza Icyiciro cya Kabiri uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022, Rwamagana City FC izahura na Sunrise FC yasezereye Vision FC.
Aya makipe yombi yazamutse, yasimbuye Etoile de l’Est na Gicumbi FC zasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusoreza mu myanya ibiri ya nyuma mu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Vision FC na Interforce FC zizakinira umwanya wa gatatu mu mukino uzabanziriza uwa nyuma ku wa Gatatu saa Sita n’igice i Nyamirambo.
/B_ART_COM>