Rutsiro FC yamuritse umwambaro mushya

Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona, Ikipe ya Rutsiro FC yamuritse umwambaro wayo mushya wakozwe n’uruganda rwa Masita.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 nibwo Rutsiro FC yamuritse uyu mwambaro, mbere yo gutangira imyitozo.

Ibi bikoresho birimo imipira yo gukina 30, imyambaro ubwoko butatu harimo n’iyo kwambara bisanzwe, iby’imyitozo n’ibindi.

Kugeza Ubu uruganda rwa Masita rwambika Amakipe arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, Police FC, Rutsiro FC. Musanze FC nayo umwaka utaha izongera kwambara imyambaro ya Masita.

Ikipe ya Rutsiro FC yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 16.

Ku cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022, Rutsiro FC izatangira imikino yo kwishyura ikina na Etincelles FC. Bugingo Samson niwe mukinyi wayo gusa utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita.

Uhereye I bumoso hari Uwamungu Moussa bita Kazehe ushinzwe kumenyekanisha Masita mu Rwanda, Nsanzimfura Jean Damascène, Perezida wa Rutsiro FC, Ntwari Eric uhagarariye Masita mu Rwanda na Égide

PHOTO:Polie

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo