Rutanga mwamuguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko...Rayon Sports yandikira Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye iya Police FC iyibutsa kugura myugariro wayo Rutanga Eric byakozwe mu buryo budakurikijwe amategeko ndetse ngo ntabwo bigeze babandikira basaba uwo mukinnyi kandi yari agifite amasezerano.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yasinyweho na CEO wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard (King). Ni ibaruwa yandikiwe Perezida wa Police FC kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020.

Tunekereje iyo baruwa iragira iti " Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko twatunguwe no kubona mu binyamakuru, umwe mu babahagarariye asinya kontaro y’akazi n’umukinnyi wacu Rutanga Eric kandi kugeza muri iki gihe agifite amasezerano ya Rayon Sports kandi hakaba ntaburyo bwo kuvugana hagati yacu namwe bwabayeho musaba uwo mukinnyi ngo twige niba twamubaha cyangwa ntitumurekure .

Tugendeye ko nta rupapuro rumurekura yahawe , tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA yashyikirijwe amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/ 4/2020, ari nayo yari ukubiyemo uburyo amakipe yasoza neza amakontaro y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri iki gihe cy’iyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi , mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi batarasoza amasezerano y’umurimo."

Ibaruwa isozwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butegereje igisubizo cyiza giturutse ku ikipe ya Police FC.

Uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, yaguzwe na Police FC tariki 28 Gicurasi 2020. Yasinye imyaka 2 atangwaho agera kuri Miliyoni 15 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Rutanga yari amaze imyaka itatu ageze muri Rayon Sports, avuye muri APR FC mu gihe mu mwaka ushize w’imikino aribwo yabaye kapiteni w’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Tariki 5 Nyakanga 2019 nibwo Rutanga yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports anahabwa igitambaro cya Kapiteni, imwemerera kumuha Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000 FRW).

Imwe mu nshuti za hafi za Rutanga yatangarije Rwandamagazine.com ko icyo gihe yahise ahabwa Miliyoni 2 ariko mu masezerano bumvikana ko nibigeza tariki 30 Kanama 2019 atarahabwa asigaye , azaba afite uburenganzira bwo kwigurisha. Uwaduhaye amakuru avuga ko iyo ari nayo ngingo Rutanga yagendeyeho atera umugongo Rayon Sports, akerekeza muri Police FC.

Ibaruwa nk’iyi yandikiwe Police FC yanandikiwe ikipe ya Kiyovu SC bamenyeshwa ko kugura umunyezamu Kimenyi Yves bitakurikije amategeko.

Rutanga yasinye imyaka 2 muri Police FC....Rayon Sports yo iti ntibyakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo