Rutanga yababaje Abayovu ku munota wa nyuma ahesha 3 Rayon Sports ( AMAFOTO)

Rayon Sports itsinze Kiyovu SC 1-0 ku munota wa nyuma cyavuye kuri coup franc ya Rutanga Eric.

Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyon y’u Rwanda. Kiyovu SC yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri.

Ni umukino wabanjirijwe no gutanga ubutumwa bw’urwego rw’umuvunyi bugamije gukangurira abantu kurwanya ruswa, nyuma haza gufatwa umunota wo kwibuka umwe mu bashinze Kiyovu Sports uheruka kwitaba Imana.

Ku munota wa Karindwi umupira w’umuterekano watewe na Iradukunda Eric Radu, ukurwaho na myugariro wa Kiyovu Sports Mutangana Derrick, naho Nizeyimana Mirafa agerageje ishoti rikomeye, umupira ukurwamo n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel mu buryo bugoranye.

Iki gitutu cyatumye Kiyovu Sports ikora amakosa menshi anayiviramo kubona amakarita y’umuhondo yahawe Ishimwe Saleh na Ghislain Armel mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku munota wa 64 nyuma y’ikosa Emmanuel Onyacha yakoreye Oumar Sidibe bakunda bita Mwarimu wa ruhago imbere y’urubuga rw’amahina haboneka ‘coup franc’ yatewe na Rutanga Eric ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.

Igitego cya Rayon Sports cyinjiye ku munota wa gatanu w’inyongera, kuri Coup-Franc yatewe na Eric Rutanga. Hari nyuma y’ikosa Nsanzimfura Keddy yakoreye Nizeyimana Mirafa, umukino uhita urangira Rayon Sports itsinze Kiyovu igitego 1-0.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police FC.

Mu yindi mikino yabaye, Marines Fc yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa, AS Muhanga itsinda Police FC igitego 1-0.

Bugesera FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 naho AS Kigali inganya na Sunrise FC ibitego 2-2.

Mbere y’umukino habanje gutangwa ubutumwa bwo kurwanya ruswa

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga:Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally (c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Ghislain Armel, Tuyishime Benjamin na Faisam Luhachimba

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Michael Sarpong

Mbere y’umukino, Kirasa Alain wahoze muri Kiyovu SC umwaka ushize yabanje kuganiriza abakinnyi bose

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yakurikiye uyu mukino

Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports

I bumoso hari Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports

Paul Muvunyi (hagati) wahoze ayobora Rayon Sports, na we yarebye uyu mukino

Rwatubyaye Abdul wahoze muri Rayon SPorts mbere yo kujya muri America yari yaje kureba uko ikipe yahozemo isigaye ikina...i bumoso bwe hari Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports naho i buryo hari Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports

Twagirayezu Thadee na Muhirwa Freddy bigeze kuba ba Visi Perezida ba Rayon Sports bakurikiye uyu mukino

Umuraperi Khalifan n’umuhanzikazi Lanie badakunda gusiba imikino ya Rayon Sports...baganiraga uko babona uyu mukino w’abakeba b’ibihe byose

Umuhanzi Tizzo ufana Kiyovu SC...i bumoso hari Mukasa, umuyobozi w’abafana ba Arsenal mu Rwanda ariko unafana bikomeye Kiyovu SC

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC yari yanze gucikwa n’uyu mukino

Umutoza wa APR FC yakurikiye uyu mukino ....tariki 21/12/2019 afitanye umukino w’ishiraniro na Rayon Sports

Uko igitego cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu

Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports

Gacuma ukunda kwisiga numero 3 ya Rutanga

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Nani

    Umugore yagaragaye Theodore umusonga wahise umufata

    - 1/12/2019 - 22:28
  • Jp

    Oooooh Rayon

    - 1/12/2019 - 23:30
  • kalisa Mupenzi

    asante Rwanda magazine irahatubera rwose

    - 2/12/2019 - 01:14
  • Daphne

    Kubera Icyi muvuze abareyo bonyine Niko aribo bonyine bahari ibyoni IvaNgura mwarino kuvuga nabayovu kukonabo barahari niyompanvu umupira womurwanda udatera Imbere wuzuye Iva ngura ryisni murakoze

    - 2/12/2019 - 01:44
  • knc

    Mana warakoze

    - 2/12/2019 - 06:53
  • twin yeah

    Mbega mbega Kiyovu! Amagambo yashize ivuga, Rayons ni Rayons! Twizere ko cya kizibaho cy’ubugwari cya Coach wa Kiyovu yacyambaye akaberwa akazengurukana intsinzwi Nyamirambo yose! Ubugwari.com

    - 2/12/2019 - 12:11
Tanga Igitekerezo