Rutahizamu Bizimana Yannick yasinye muri Rayon Sports (PHOTO+ VIDEO)

Rutahizamu Bizimana Yannick yasinye imyaka 2 akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri AS Muhanga.

Ni umuhango wabaye ku isaha ya saa cyenda zo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Bizimana Yannick yigaragaje cyane muri AS Muhanga muri uyu mwaka aho yatsinze ibitego 14 arangiza ari uwa 4 mu batsinze ibitego byinshi inyuma ya Hakizimana Muhadjili watsinze 15, Michael Sarpong watsinze 16 na Ulimwengu Jules watsinze ibitego 20.

Niwo mwaka wa mbere yari akinnye icyiciro cya mbere nyuma yo gufasha AS Muhanga kugaruka muri icyi cyiciro.

Bizimana Yannick yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Muhanga nyuma yo kugiyeramo mu mwaka ushize w’imikino, atijwe n’ikipe ya Gitikinyoni FC.

Nyuma yo gusinya amasezerano muri Rayon Sports, Yannick Bizimana yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye kujya muri Rayon Sports ndetse ngo yakuze yumva yifuza kuyikinamo nk’imwe mu makipe makuru ari mu Rwanda.

Biziman Yannick yashakwaga n’amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda ariko yahisemo kwerekeza muri Rayon Sports. Izakunze kuvugwa cyane zamwifuzaga ni Police FC na APR FC.

Asinye muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe isinyishije myugariro Iragire Saidi wavuye muri Mukura, Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana ukina hagati mu kibuga, myugariro Ndizeye Saidi wavuye muri Vitalo yo mu Burundi na myugariro Runanira Hamza wakiniraga Marines FC.

Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports afata ifoto na Yannick

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    Hano nisawa kbs

    - 20/06/2019 - 19:00
  • ######

    arakaza neza muri gikundiro

    - 20/06/2019 - 21:11
  • HITAYEZU

    Bavandimwe mwadufasha ahantu rayon sports yasunyishije umukinnyi hajye haba Hari ibirango by skol nk’umufatanyabikorwa wacu ukomeye ndetse na Bonanza byaba Ari byiza cyane

    - 21/06/2019 - 07:28
Tanga Igitekerezo