Rubavu:Rayon Sports yakoze imyitozo yanyuma mbere yo guhura na Etincelles (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri stade ya Rubavu, iba iya nyuma ikoze mbere y’uko kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mutarama 2022 ihura na Etincelles FC.

Ni imyitozo Rayon Sports yakoze guhera saa kumi n’igice nyuma y’uko umukino wari kubera kuri iyi stade wari guhuza Marines FC na Espoir FC usubitswe kubera ko mu ikipe ya Espoir basanzemo abakinnyi benshi banduye Covid-19 ku buryo umukino utari gukinwa.

Rayon Sports yakoze iyi myitozo idafite Samuel Ndizeye na Isaac Mitima Bose bakaba barwaye. Isaac Nsengiyumva na we ntiyari muri iyi myitzo kubera imvune.

Umukino uzahuza amakipe yombi ni uw’umunsi wa 13 wa Shampiyona. Rayon Sports izawukina nyuma yo kunganya na Musanze FC 0-0 naho Etincelles FC iheruka gutsindwa na Marines FC 1-0 muri ’derby’ y’Umujyi wa Rubavu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo