Rubavu BVWT:Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Musabyimana Judith yageze muri 1/2

Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Musabyimana Judith yageze muri 1/2 mu irushanwa rya Rubavu Beach Volleyball World Tour iri kubera mu karere ka Rubavu.

Christine Nyirarukundo na Pacifique Umulisa nibo babanjirije abanyarwanda gusezererwa mu mukino ya Kimwe cya kane ubwo basezererwaga n’abahorandikazi ku maseti 2-0.

Undi mukino wari utegerejwe na benshi nuwagombaga guhuza Charlotte Nzayisenga afatanyije na Judith Hakizimana bakina na Louise Muhoza afatanyije na Musabyimana Penelope.

Ni umukino wari ukomeye cyane ko ikipe ya Charlotte aribwo bwa mbere yari ikinnye ndetse wabonaga ko abafana ari benshi kuko barebaga abanyarwandakazi bari basigaye mu irushanwa.

Ni umukino utigeze worohera Louise Muhoza afatanyije na Musabyimana Penelope kubera ko Nzayisenga Charlotte na Musabyimana Judith basa nkaho babari hejuru mu marushanwa ya Beach volleyball arinako umukino baje kurangira wegukanywe na Charlotte na Judith ku maseti 2-0 byahise bibahesha n’amahirwe yo gukina 1/2 kizakinwa ku munsi w’ejo aho bazahura na Denmark ya Zibrandtse na Olsen yo yasezereye Côte d’Ivoire ya Fieny na Miessan muri 1/4.

Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.

Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Musabyimana Judith yatsindiye kwerekeza muri 1/2

Louise Muhoza afatanyije na Musabyimana Penelope bagowe n’uyu mukino

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo