Rubavu BVWT:Amakipe ya Japan niyo yiganje muri 1/2

Amakipe abiri aturuka mu gihugu cy’Ubuyapani, imwe ituruka muri Denmark n’indi ituruka mu Bwongereza nizo zatsindindiye itike yo kujyera muri 1/2 cya Rubavu Beach Volleyball World Tour mu bagabo.

Kuva mu mikino y’amatsinda wabonaga amakipe y’Abayapani agenda yitwara neza dore ko no kwikubitiro yacakiranye n’amakipe y’ u Rwanda mu mikino ya mbere y’amatsinda ndetse anitwara neza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019, hakinwaga 1/4 mu byiciro byose abagore ndetse n’abagabo aho mu bagore ikipe igizwe na Charlotte Nzayisenga na Judith yabonye itike yogukina 1/2 akaba arinayo kipe rukumbi y’u Rwanda isigaye mu irushanwa.

Iri rushanwa ry’iminsi ine rirasozwa kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino ya ½ n’imikino ya nyuma mu byiciro byombi.

Uko bagomba guhura kuri uyu wa 6 muri 1/2

Abagore

10:20’: Van Driel /M.Reinders (Ned) vs Palmer/Grimson(Eng)

11:10’: Nzayisenga/Judith (Rwa) vs Zibrandtsen/Olsen

Nyuma yo kumenyekana kw’amakipe aza gukina imikino ya 1/2 mu bagore hakurikiyeho imikino ya 1/4 mu bagabo maze ku ikubitiro ikipe ya Suwede (Sweden)yari igizwe na Lundgren na Tegenrot itsinda Iy’abayapani ya Murakami na Shimizu amaseti abiri kubisa 2-0,

Uko amakipe mu bagabo yatsindanwe muri 1/4

Sweden (Lundgren/Tegenrot) 0-2 (21-19, 21-13) Japan( Murakami & Shimizu)

Japan (Koshikawa/Ikeda) 0-2 (20-22, 18-21)Denmark (Houmann/Stormly)

England(Bello/Bello) 2-1 (18-21, 22-20, 18-16 Cyprus

Uko abagabo bahura mu mikino ya 1/2 arinabwo hakinwa imikino ya nyuma

8:30’: Japan (Hitoshi Murakami and Keisuke Shimizu) vs Denmark (Nicolay Houmann/Jacob Stormly)

9:20’: England (Javier Bello/Joaquin Bello) vs Japan (Kensuke Shoji/Masato Kurasaka)

Ikipe ya mbere muri buri cyiciro izahabwa ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika ( $5,000) mu gihe buri kipe yitabiriye igira icyo ihabwa.

Abaza kurera iri rushanwa babanza gusuzumwa Ebola

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo