Rtd Brig Gen Sekamana Yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen SEKAMANA Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe agira ati: ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ferwafa muri manda y’imyaka ine ku wa 31 Werurwe 2018. Yatowe asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka ine ayobora iri shyirahamwe.

(Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye habura amezi agera ku munani ngo manda ye irangire.

Inkuru irambuye ni mu kanya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo