Rtd Brig. Gen. Sekamana yagaragaje gahunda ye irambuye izazahura umupira w’u Rwanda

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene wiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abasobanurira imigabo n’imigambi afite igihe yaba atorewe kuyobora FERWAFA.

Hari mu kiganiro cyabaye kuri uyu Gatanu tariki 16 Werurwe 2018 mu cyumba cya Hotel Ubumwe Grande guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Rtd Brig. Gen. Sekamana yari kumwe n’abazaba bagize Komite ye mu gihe yaba atowe. Mbere na mbere yabwiye abanyamakuru ko bose abizeyeho ubushobozi. Yanaboneyeho gutangaza ko abagize komite ye bose bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza ku mpamyabushobozi y’ikirenga, PHD.

Mu bibazo byose byabajijwe yabwiye abanyamakuru ko ariwe ubisubiza kuko abagize komite ye yabahaye amabwiriza ko bazavuga nyuma y’igihe bazaba batsinze cyangwa batsinzwe, buri wese akabona kuvuga ibijyanye n’imirimo azaba ashinzwe.

‘Mu Rwanda ibindi byose bitera imbere, umupira w’amaguru niwo urimo ibidasobanutse’

(Rtd) Brig Gen Sekamana yabanje kubwira abanyamakuru ko intego afite ari ukubaka umupira ukajyana n’icyerekezo cy’igihugu kuko ngo usanga ariwo usubira inyuma mu gihe ibindi byose bitera imbere.

Yagize ati " Intego mfite ni ugukora umupira w’amaguru ujyanye n’icyerekezo cy’igihugu…Ujyana n’uko igihugu kigenda. ..Iyo ushaka gufata ingamba ugendera ku buryo ibintu byagenze…"

(Rtd) Brig Gen Sekamana yahise akurikizaho kugaragaza ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva nibura 1997 kugeza ubu.

Yifashishije imibare igaragaza aho ikipe y’igihugu Amavubi yagiye igera mu marushanwa mpuzamahanga ndetse no gushakisha itike y’igikombe cya Afurika, yaboneyeho kugaragaza ko umupira w’u Rwanda wagiye uzamuka , ukanamuka. Kubwe ngo nta na rimwe umupira wigeze uba ku rwego ruhamye.

Yanifashishije kandi Rayon Sports na APR FC nk’amakipe yagiye asohokera igihugu, agaragaza ko nayo atakunze kurenga umutaru kandi ari naho hakunda gushakirwamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Amavubi. Ku mupira w’amaguru w’abagore ho yagaragaje ko bisa naho ntacyakozwe.

(Rtd) Brig Gen Sekamana yavuze ko kuva muri 2006 ubwo hatangiraga gahunda yo kwegeraza ubuyobozi abaturage, inzego zose zakomeje gutera imbere ariko umupira w’amaguru wo ukaguma hamwe kandi hakaberamo ibintu bidasobanutse. Ukudindira k’umupira w’amaguru ngo niko we n’abo bazafatanya kuyobora bahereyeho bibaza impamvu yabyo. (Rtd) Brig Gen Sekamana yemeje ko basanze ko mu mupira w’amaguru harimo ibibazo by’ingutu bigomba kwigwaho kandi bikabonerwa ibisubizo.

Utorewe kuyobora FERWAFA yubaka ‘System’ ya manda ye !

(Rtd) Brig Gen Sekamana yavuze ko basanze muri FERWAFA nta’ System’ runaka yubatse ahubwo ngo utorewe kuyiyobora azana ibye, umusimbuye agasa n’utangiye bushyashya kugeza no ku munyamabanga uhoraho (SG)ubusanzwe wakabaye adasimburwa ahubwo akunganira Komite nshya iba itorewe kuyobora ,FERWAFA.

Yagize ati " Twasanze nta system yubatse ya FERWAFA ituma abantu bakomeza kugenda nkuko bagombye kugenda, ibintu bigakomeza uko bikwiriye kugenda…Ntacyo twubatse tugenderaho…Hari vision twubatse umwe avamo undi agakomereza aho,…iyo umwe aje asa n’utangiriye bushya….Wagira ngo umuntu yubaka system ya manda ye. Ibyo ntaho bijyana umupira w’amaguru.

Iyo ureba uko dukora ubu , usanga SG azanwa na Perezida…aba SG 100 mu myaka 3…Tugomba kubaka ibiro bye, izo komite ziza zikaza zibishingiraho…Hakaba continuity mu bintu dukora…Ubundi SG niwe ukoresha abandi bakozi.."

Yunzemo ati " Gahunda ya mbere ni ukubaka system idahagararira ku myaka 4 muduhaye…Ni ukubaka system izubaka umuhanda abandi bazakomerezamo…Turashaka gukora gahunda y’igihe kirekire ituma umupira uzamuka…nituvamo abandi bazaza bagakomerezaho….Ni iyo gahunda nyamukuru dufite .

Kugira ngo ukore gahunda ihamye, ni ukugira inzego zifite imbaraga…iyo inzego zijegajega ntizikora ikintu kirambye, ziba zikinira aho ziri. Turashaka kubaka inzego zifite ireme, zifata ibyemezo bihamye."

Utowe ahita arusha imbaraga inteko rusange, kuri we ngo biracuramye

(Rtd) Brig Gen Sekamana yakomeje agaragaza ko mu bisanzwe, utorewe kuyobora FERWAFA atari akwiriye kugira imbaraga ziruta iz’inteko rusange kuko arirwo rwego rukuru.

Yagize ati " Inteko rusange nirwo rwego rukuru rutuma ibindi komite ikora biba controlled , bagasuzumwa, …Tugomba gukora inteko rusange irebera umupira w’abanyarwanda, nta gushakisha inzira y’ubusamo…Inteko rusange ntirebera ikipe imwe…

Usanga iyo watowe usa nurusha imbaraga abagutoye.,…tuba twacuritse inshingano (roles)…usanga basa nabasigara basa n’abagusaba…Komite ntigomba kujya hejuru…Ntawe uhagarariye ikipe ye, duhagarariye inteko rusange, abafana n’abanyarwanda rusange….Komite igomba gushyiraho inzira z’ubwubahane,…amarangamutima tukayasiga."

Byose ntibikorwa n’amafaranga!….umupira ngo ushobora guhuzwa n’Uburezi ugatwara amafaranga make

(Rtd) Brig Gen Sekamana yagaragaje kandi ko umupira w’amaguru ushobora kuzahuzwa n’uburezi bw’u Rwanda ku buryo watera imbere kandi bidatwaye amafaranga menshi kuko ngo kuba hatari amafaranga menshi ataribyo byatuma abantu bahagarara gukora cyangwa gutera imbere.

Yari yafashe icyemezo cyo kumara imyaka 20 itagarutse kuri Stade

Muri 1995/1996 (Rtd) Brig Gen Sekamana yabaye Visi Perezida wa Kiyovu Sports naho 1997 kugeza muri 2000 yari Perezida wa Kiyovu Sports.

(Rtd) Brig Gen Sekamana yabwiye abanyamakuru ko yari yariyemeje ko atazagaruka ku kibuga mu gihe cy’imyaka 20 kubera ko ibyakorwaga n’ubuyobozi bwayoboraga umupira w’amaguru mu gihe cyashize atabyemeranyaga nabwo. Yavuze ko impamvu zabimuteye ari ize bwite ariko yageze ku guhabwa igikombe cy’Amahoro muri 1998 kwa Rayon Sports itakinnye arahitsa. Icyo gihe yari Perezida wa Kiyovu Sports.

Ati " Impamvu Kiyovu nayivuyemo ni uko imiterere y’akazi yari imeze icyo gihe nakoreraga muri Kigali ariko nyuma mpabwa izindi nshingano…Aho nagiye hose nabaga ndi mu mupira w’amaguru…No muri icyo gihe ntongeye kugaragara mu makipe yo hejuru ni uko ntemeranyaga n’ubuyobozi bwariho…Bigeze guha coupe y’Amahoro Rayon Sports nta mupira wabaye…impamvu benshi barazizi…"

Uretse kuba yarabaye Perezida wa Kiyovu , (Rtd) Brig Gen Sekamana yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Kuri ubu ni Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Avuga ko kuba yareka icyemezo yari yafashe cyo kudasubira kuri Stade bizaterwa no kuba atorewe kuyobora FERWAFA kandi akabireka kubera ko abona ko hari icyo akwiriye gufasha kugira ngo umupira w’amaguru utere imbere ndetse ngo abanyarwanda bakeneye ko umupira wabo uzamuka bakagira ibyishimo. Ngo nadatorwa kandi azakomeza icyemezo cye cyo kudasubira kuri Stade.

Yagize ati " Sinigeze ntandukana n’umupira w’amaguru…natandukanye na stade n’amakipe kuko hari ibyo ntumvaga neza…nubu nzayisubiraho ari uko natowe…Kujya mu buyobozi nzabitangira ari uko natowe.

Imipira itareba rwa rwego nafatiye icyemezo nayijyagaho, ibindi bijyanye n’akazi kacu nabijyagamo…Hari ikibazo ntumvikanyeho n’abantu bituma mpagarika kureba imipira…niba ukunda umupira ukabyiyima hari hari impamvu. Inyungu za bose nizo zizatuma ndenga kuri icyo cyemezo. Decision y’umuntu ishobora gukurwaho na decision rusange…kubera ko mbona abanyarwanda banyizeye, babona ko hari icyo nakomeza kubakorera .. simvuze ko nzagira success ariko mfite icyizere ko hari icyo nzongeramo…"

Ni umwe mu bagiriye inama Nzamwita Vincent De Gaulle gukuramo kandidatire

Rimwe mu mabanga yahishuriye abanyamakuru, (Rtd) Brig Gen Sekamana yavuze ko ari umwe mu bagiriye inama Nzamwita ngo akuremo Kandidatire mu matora yari yabanje. Kubwe ngo nubwo waba ukora neza ariko abantu batakwibonamo, ibyo wakora byose ntacyo byamara.

Ati " Kuvuga ngo kandidatire yanjye nayivanyeho kubera ko iya De Gaulle ivuyeho, …nakubwiye ngo birashoboka ko arinjye wagize uruhare kugira ngo ibye bipfe …Iyo ibintu byabaye igitotsi mu bantu , ukorana n’umuntu, mushobora kwicarana ukamuha inama. Ubwo haba hasigaye kuvuga ngo piece de rechange irava he ?
Kumubwira ngo avanemo kandidatire , nanjye mu bamubwiye ngo ayivanemo nagizemo uruhare , ndamubwira nti biriho birapfa…

Ushobora kuba unakora neza , abantu batakwiyumvamo , bo nibyo ukora neza bashobora gutuma byangirika. Iyo hari impamvu yatumye abantu batakwiyumvamo buriya iba yamaze kuba ikibazo. Ushobora gukosora ibyo bakubwiye mbere ariko abantu iyo bamaze gufata iyo shusho , bishobora guteza ikibazo. Nk’abantu bo mu ikipe imwe, dushobora kujya inama tugahindura gahunda.

Njyewe kuva kera nari committed mu by’umupira …Kandi noneho aho bigeze, imbaraga umuntu aba asigaje , uri committed mu kintu ..nubwo waba warafashe icyemezo, rimwe na rimwe bigeraho ukisubiraho kubera ko ushobora gupfana agahinda k’ikintu utakoze neza kandi hari umusanzu wari gutangamo."

Kuki Sekamana atahinduye komite ya De Gaulle akayikomezanya 100% ? …nacyo yagisubije

(Rtd) Brig Gen Sekamana yavuze ko afata icyemezo yasanze Nzamwita De Gaulle yaramaze guhitamo abo bazakorana kandi na we ngo yasanze bafite ubushobozi ku buryo icyihutirwaga atari ukubahungabanya ahubwo ngo bazabanza bakorane kuko anafite uburenganzira bwo guhindura abo byazagaragara ko badakora neza.

Ati " De Gaulle yatowe ari Perezida wanjye mu ikipe y’Intare …Iyo mwayoboranye n’umuntu… Komite rero ubwayo…ntabwo wabahungabanya barahiswemo n’umuntu mwakoranye…nababonyemo ubushobozi nubwo tutaratangira gukorana…n’akazi bakoramo kabasaba discipline…niba Perezida w’ikipe yanjye yarafashe abantu nta mpamvu yo kubahindura …Nashatse continuation…Hari abagenda babyibazaho…Ntabwo ari abana ba runaka, bari muri federation…nasanze itegeko ribinyemerera igihe byahinduka icya ngombwa ni uko wabanza ugakorana n’abantu ukareba."

Kugira komite itarimo amakipe y’ibigugu ntabwo bizabangamira imikorere ?

Asubiza iki kibazo yagize ati " Ntabwo wahatira abantu gutanga abakandida,…iyo dusaba , dusaba amakipe yose gutanga abakandida …Hari abantu bicara bakumva ko ikipe y’ikigugu ariyo igira ijambo kurusha abandi …"

(Rtd) Brig Gen Sekamana ubu wujuje imyaka 60 y’amavuko yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie. Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Mu minsi ishize nibwo Brig. Gen. Sekamana yemerewe na RDF kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mbere yo kwinjira mu zabukuru yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’U Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.

(Rtd) Brig Gen Sekamana si we muntu ufite ipeti riri hejuru mu gisirikare waba ayoboye Ferwafa kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.

Nyuma y’uko gutsindwa kwa Rwemalik Felicité , Nzamwita Vincent De Gaulle yahawe gukomeza kuyobora FERWAFA kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2018 ubwo hazaba andi matora.

Mu matora , (Rtd) Brig Gen Sekamana azaba ahatanye na Rurangirwa Louis.

Abagize komite ya (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène

1. Perezida: (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène (Intare FC)
2. Visi Perezida: Habyarimana Matiku Marcel (Espoir FC)
3. Ushinzwe iterambere: Eng. Nshimiyimana Alexis Redemptus (Miroplast FC)
4.Ushinzwe amarushanwa: Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)
5.Ushinzwe umutungo: Kankindi Alida Lise (Rambura WFC)
6.Ushinzwe imenyekanishabikorwa: Rwakunda Quinta (Giticyinyoni FC)
7.Ushinzwe amategeko: Me. Gumisiriza Hilary (United Stars)
8.Ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore: Mukangoboka Christine (Isonga FC)
9.Ushinzwe ubuvuzi: Hakizimana Moussa (AEFR)
10. Ushinzwe umutekano: IP Ntakirutimana Diane (Police FC)

(Rtd) Brig Gen Sekamana ufite amahirwe menshi yo gutorerwa kuba Perezida wa FERWAFA

Habyarimana Matiku Marcel uzaba yungirije (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène igihe yaramuka atorewe kuba Perezida wa FERWAFA

Eng. Nshimiyimana Alexis Redemptus uzaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru

Rwakunda Quinta uzaba ashinzwe imenyekanishabikorwa

Me. Gumisiriza Hilary uzaba umunyamategeko muri FERWAFA igihe (Rtd) Brig Gen Sekamana yaba atowe

Mukangoboka Christine uzaba ashinzwe umupira w’abagore

Kankindi Alida Lise uzaba ushinzwe umutungo

Hakizimana Moussa uzaba ashinzwe ubuvuzi

IP Ntakirutimana Diane uzaba ashinzwe umutekano ku ma stade

(Rtd) Brig Gen Sekamana yatangaje ko ashaka ko umupira ujyana na gahunda z’igihugu...na komite ye yubahirije Gender kuko mu 9 bazaba bamufasha mu mirimo igihe yaramuka atowe, harimo abagore 4

Eng. Nshimiyimana Alexis Redemptus asanzwe ari umunyamabanga wa Miroplaste FC

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo