Rtd. Brig. Gen. Sekamana na Louis Rurangirwa nibo bazahatana mu matora ya FERWAFA

Photo:Rurangirwa Louis (i bumoso) na Rtd. Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana bazahatanira kuyobora FERWAFA

Rtd. Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana na Louis Rurangirwa bemejwe nk’abakandida bujuje ibisabwa kuzahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda , FERWAFA mu matora ateganyijwe tariki 31 Werurwe 2018.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 nibwo komisiyo ishinzwe gutegura ayo matora yemeje ko bombi bujuje ibisabwa kugira ngo biyamamaze. Nibo bakandida rukumbi bari batanze kandidatire zabo. Guhera kuri tariki 12 Werurwe 2018 nibwo bombi bemerewe gutangira kwiyamamaza.

Ni amatora ya Ferwafa agomba gusubirwamo nyuma y’uko ayabaye mu mpera z’umwaka ushize, Rwemalika Felicite atsinzwe n’impfabusa, aho yagize amajwi 13 muri 52 y’abagize inteko itora.

Brig. Gen. Sekamana uheruka gusezera mu gisirikare cy’u Rwanda RDF na Rurangirwa Louis bari batanze impapuro zibemerera kwiyamamaza tariki 23 Gashyantare 2018.

Retired Brig. Gen. Sekamana yahoze ari Perezida wa Kiyovu ndetse yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Kuri ubu ni Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri ari nayo yiyamaje aturukamo. Mu minsi ishize nibwo Brig. Gen. Sekamana yemerewe na RDF kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA, ubu wujuje imyaka 60 y’amavuko yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie. Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Mbere yo kwinjira mu zabukuru yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’U Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.

Rurangirwa we yahoze ari umusifuzi. Mu matora ashize Rurangirwa Louis ntiyari yujuje ibisabwa bituma atemezwa mu bakandida ba nyuma bahatanye mu matora aheruka. Rurangirwa yahoze ari Perezida w’ishyiramwe ry’imikino ngororamubiri.

Brig Gen Sekamana si we muntu ufite ipeti riri hejuru mu gisirikare waba ayoboye Ferwafa kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.

Nyuma y’uko gutsindwa kwa Rwemalik Felicité , Nzamwita Vincent De Gaulle yahawe gukomeza kuyobora FERWAFA kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2018 ubwo hazaba andi matora.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • segisekure

    mujye mwandika ko yinjiye muri RDF mu mwaka w’1994 kuko iyo muvuze mbere yaho ingabo za Leta zari iza Habyara

    - 11/03/2018 - 11:11
Tanga Igitekerezo